AmakuruImikino

Sunrise itumye umutoza wa Musanze FC yiyongerera amahirwe yo kwirukanwa

Umutoza Niyongabo Amars utoza ikipe ya Musanze FC, yiyongereye amahirwe yo kwirukanwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kunanirwa gutsinda Sunrise yari yamusuye kuri Stade Ubworoherane.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona warangiye aguye miswi igitego 1-1.

Iminota hafi ya yose y’uyu mukino yakiniwe mu mvura y’umudubi yagwaga mu mujyi wa Musanze.

Ikipe ya Sunrise ni yo yinjiye mbere muri uyu mukino, inafungura amazamu hakiri kare cyane kuko ku munota wa kabiri Umunya-Nigeria Babuwa Samson yahise ayitsindira igitego cya mbere.

Byasabye imbaraga Musanze FC yari imaze iminsi ibiri mu mwiherero kugira ngo yishyure iki gitego.

Iyi kipe yo mu majyaruguru yishyuye ku munota wa 35 w’umukino ibifashijwemo na Musa Ally Sova watsindaga Sunrise yahoze akinira.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yagerageje ibishoboka ngo buri imwe ibone igitego cy’insinzi, gusa birangira nta n’imwe ikibonye.

Kunganya uyu mukino bitumye umutoza wa Musanze FC yiyongerera amahirwe yo kwirukanwa kuko amaze gusarura inota mu manota arindwi yasabwaga kugira ngo arokore akazi ke.

Ibya Amars bishobora kurangira burundu mu gihe Musanze FC yaba inaniwe gutsinda Rayon Sports bazahurira mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Magingo aya Musanze FC iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota ane, amanota inganya na Heroes ariko bagatandukanywa n’uko Musanze irimo umwenda w’ibitego bitanu na ho Heroes ikabamo umwenda w’ibitego birindwi.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger