AmakuruImikino

Sugira Ernest yongeye kuvunika

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sugira Ernest yongeye kugira ikibazo cy’imvune idakanganye ku kibero cy’iburyo ubwo ikipe ya APR FC yanyagiraga Etincelles FC ibitego 4-0 mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 yakomezaga kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’igihe yari amaze mu mvune, Sugira Ernest yari yagarutse mu kibuga tariki ya 3 Mutarama 2019 ubwo APR FC yatsindwaga na Mukura Victory Sport (2-1) tariki ya 3 Mutarama 2019.

Sugira yavuze ko kuri uyu wa Gatatu yabyutse ajya kureba umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi Rutamu Patrick kugira ngo amuvure ariko ko yamwijeje ko nyuma y’ibyumweru bibiri azaba yagarutse mu myitozo.

Nyuma yo gukina na Mukura Victory Sport, Sugira yaje kwitabazwa mu mikino itandukanye irimo uwa Espoir FC, AS Muhanga, Sunrise FC ndetse n’imikino y’igikombe cy’Intwari 2019 ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali ndetse na Etincelles FC agakina iminota 45’ mbere y’uko asimburwa na Mugunga Yves.

Sugira Ernest ni umukinnyi wari umaze iminsi akoresha imbaraga nyinshi ashaka kugaruka neza.

Sugira Ernest yongeye kugira ikibazo cy’imvune

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger