AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest yatsindiye APR FC igitego cya mbere, Mukura VS igwa miswi na Marines

Imikino isoza umunsi wa 13 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yasize ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu kuri AS Muhanga nyuma yo kuyitsinda 2-1, mu gihe Marines FC yanganyije na Mukura VS 1-1.

APR FC yari yakiriye AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Mukura VS yari yasuye Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Ni umukino APR FC yaje gukina idafite abakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Iranzi J Claude bivugwa ko bahagaritswe kubera imyitwarire mibi. Ni mu gihe kandi iyi kipe yaherukaga gutsindwa na Mukura VS 1-0, mu mukino w’ikirarane amakipe yombi yahuriyemo ku wa kane w’iki cyumweru.

Umukino wa APR FC na Muhanga watangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC, gusa Muhanga na yo yacishagamo igakina neza ndetse yemwe ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Habimana Yo

usuf bugateza ibibazo ab’inyuma ba APR FC.

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest wayikiniraga umukino wa mbere abanje mu kibuga. Ni nyuma y’uko uyu musore ukubutse mu mvune yari yanakinnye umukino wa Mukura gusa ntabashe kubona izamu.

Ikipe ya AS Muhanga yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 40 w’umukino ibifashijwemo na myugariro Buregeya Prince witsinze igitego. Hari ku ishoti rikomeye ryari rirekuwe na Habimana Yousuf.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. I Rubavu ho iminota 45 y’umukino yarangiye FC Marines ifite igitego 1-0 bwa Mukura. Ni igitego cyatsinzwe na Saleh Nyirinkindi watijwe muri iyi kipe na APR FC.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego kurusha AS Muhanga. Muri ubwo harimo umutambiko wa Imanishimwe Emmanuel, uburyo Savio hahushije ari wenyine imbere y’izamu, ubwa Issa Bigirimana wari kumwe na Isingizwe Patrick ufatira AS Muhanga bonyine ndetse n’umupira wakavuyemo igitego Migi yahushije.

APR FC yabonye igitego cya kabiri ibifashijwemo na Kapiteni Migi, ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Savio agaterekaho umutwe.

I Rubavu ho byageze mu minota ya nyuma y’umukino Marines ikiri imbere n’igitego cyayo ku busa bwa Mukura VS. Ikipe ya Mukura yishyuye ku munota wa 90 ifashijwe na rutahizamu Twizerimana Onesme. Ni ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Hari kandi umukino wagombaga guhuza Bugesera n’Amagaju, gusa uyu mukino ntiwabaye kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamata aho umukino wagombaga kubera.

Umunsi wa 13 usize APR FC ikiyoboye shampiyona n’amanota 29, mu gihe Mukura iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 26.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger