AmakuruImikino

Sugira Ernest yasubiye mu kipe yagiriyemo ibihe byiza kurusha izindi

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Sugira Ernest, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS Kigali yahoze akinira ateye umugongo Gasogi United byavugwaga ko ashobora kwerekezamo.

Sugira nta kipe yari afite nyuma yo gusezererwa na APR FC no kurangiza amasezerano ye nk’intizanyo mu kipe ya Rayon Sports.

Amakuru yari amaze iminsi yavugaga ko Sugira Ernest ari mu biganiro bya nyuma na Gasogi United yanahabwaga amahirwe yo kumwegukana, gusa isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryasize uyu musore yerekeje muri AS Kigali.

Sugira abinyujije kuri Twitter ye, yashimye Imana yamufashije gusubira muri AS Kigali.

Ati: “Ihangane ubundi ureke Imana irangize umurimo wayo mu buzima bwawe. Birahebuje kuba ngarutse mu rugo muri AS Kigali.”

Ni ku nshuro ya kabiri Sugira Ernest agiye gukinira AS Kigali, dore ko yayikiniye hagati ya 2014 na 2016.

Mu mikino 64 yayikiniye icyo gihe, yayitsindiye ibitego 29 mu marushanwa atandukanye mbere yo kubengukwa na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger