Amakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest yamennye ibanga yari yarabitse ku bijyanye nayo yahembwaga muri AS Vita Club yo muri Congo

Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabereye mu Rwanda muri 2016, uwari rutahizamu w’Amavubi na AS Kigali Ernest Sugira yaguzwe n’ikipe ya As Vita Club y’umutoza Florent Ibenge atanzweho akayabo ariko bimwe mu bigize amasezerano yari yaragiranye n’iyi kipe yo muri Congo Sugira abigira ibanga.

Nkibisanzwe ku bakinnyi b’abanyarwanda ni gake uzumva batangaje imishahara yabo cyangwa se ngo batangaze ayo babagura bahindura amkipe , Sugira akigurwa ndetse no mu minsi yakurikiyeho yakunze kubazwa ayo AS Vita Club yanegukanye igikombe cya shampiyona yo muri Congo cya 2017/2018 yamutanzeho ndetse nayo yaba imuhemba ariko akanga kubitangaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018 ubwo yari kuri Flash FM, Sugira Ernest umaze umwaka urenga adakina nyuma yuko yari atandukanye na AS Vita Club akagurwa na APR FC ariko agahita avunika, nibwo yagenekereje agatangaza ayo yahembwaga nayo bamuguze.

Uyu musore uri kuva mu mvune yatangaje ko burya bwose yumvise gusa ko AS Vita Club imushaka agahita agenda nta kuzuyaza kuko ibyo bamuhaga ntaho yari yarigeze abibona.

Ku bijyanye numushahara yavuze ko umukinnyi uhembwa make muri iyi kipe yo muri Congo ahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika, ubwo ni  arenga 4 300 000 mu manyarwanda. Kandi ngo siwe wahembwaga make.

Kuri Sugira ngo ntabwo ariwe wahembwaga menshi muri iyi kipe kuko ufata menshi ahabwa ibihumbi 12 by’amadorali akaba agera kuri 10 500 000 y’u Rwanda ariko we yahishuye ko yafataga ari hagari y’ibihumbi 6 ni 10 by’amadorali mu gihe bahabwaga ishimwe ry’amadorali 200.(175 000 Frw).

Sugira Ernest yari ahagarariye ibihumbi 135 by’amadorali ubwo bamuguraga ubariyemo ibintu byose akaba avuga ko atibuka ayo yahaye AS Kigali yari avuyemo ariko ngo si menshi.

Sugira yavuze ko yatandukanye na As Vita Club kubera ko iyi kipe yari ifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yari ifitanye n’abanyamahanga bose igahitamo gukinisha abanyagihugu. Icyakora aracyavugana Florent Ibenge uyitoza ndetse n’abakinnyi bayo muri rusange.

Sugira yerekeje muri AS Vita Club muri Nyakanga 2016 nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN cyabereye mu Rwanda atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze mu irushanwa by’umwihariko harimo igitego cyiza yatsinze Congo itozwa na Florent Ibenge.

Kugeza uyu munsi imvune ya Sugira yarakize ubu akaba yaranatangiye gukora imyitozo ye wenyine akaba anafite icyizere ko APR FC izamwongerera amasezerano agakomeza kuyikinira kuko ni ikipe yamubaye hafi ubwo yari yaravunitse.

Sugira yarakize yitangiye imyitozo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger