Amakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest ni we watanze ibyo Rayon Sports yifuzaga kuri Gasogi United

Igitego rukumbi cya Sugira Ernest yatsinze ku munota wa 57 w’umukino ni cyo gifashije Rayon Sports gutsinda Gasogi United binatuma iyi kipe yambara ubururu n’umweru isubira ku mwanya wa kabiri ku rutonde ruyobowe na APR FC Sugira yahoze akinira.

Uyu ni umukino waberaga kuri stade ya Kigali aho Rayon Sports yakiraga Gasogi ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’ubwo Rayon Sports yahushijemo uburyo butandukanye bwashoboraga kuyiha intsinzi binyuze.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Sugira wari utegerejwe cyane yinjiye mu kibuga asimbuye Iranzi ndetse ntiyatinda kwerekana ko aje gukora icyamuzanye abonera ikipe ye nshya igitego rukumbi cya mbere ku munota wa 57 nyuma y’iminota 12 gusa yari amaze mu kibuga. Ni ku mupira mupira watewe na Rutanga Eric awerekez mu izamu rya Gasogi maze Sugira awutereka mu rushundura n’umutwe.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gasogi ari nako iha akazi gakomeye ubwugarizi bwa Gasogi, gusa nta mpinduka yabashije kuboneka kuko umukino warinze urangira bikiri igitego 1-0. Iyi ntsinzi ihesheje Rayon Sports amanota atatu ayishyira ku mwanya wa kabiri nyuma yo kugira amanota 34.

Sugira Ernest yatijwe na APR FC muri Rayon Sports, abantu benshi bibazaga uko Rayon Sports iza kubyifatamo idafite rutahizamu wayo Sarpong wamaze kwerekeza mu bushinwa gusa Sugira yaje nk’igisubizo kuri iki kibazo.

Nubwo yabanje ku ntebe y’abasimbura, Sugira yashimwe n’ abafana ba Rayon Sports ubwo yatsindaga igitego, nyuma y’umukino abafana bamuhundagajeho amafaranga mu kumwereka ko bamwishimiye, icyakora ibi bimaze kuba umuco muri iyi kipe .

Yatsinze iki gitego kandi nyuma y’amazi abiri y’ibihano yari yarahawe na APR FC ndetse akajya akorera imyitozo mu ikipe y’abato bayo.

Byasabye Sugira Ernest iminota 10 gusa, maze atsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ku mupira wahinduwe na Rutanga Eric, uyu rutahizamu mushya arasimbuka, asumba Kazindu Bahati Guy wa Gasogi United, atsindisha umutwe.

Iki cyabaye igitego cya mbere Sugira Ernest yatsinze muri Shampiyona nyuma y’iminsi 365. Yaherukaga gutsinda tariki ya 6 Mutarama 2019 ubwo APR FC yatsindaga AS Muhanga ibitego 2-1.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Gicumbi FC yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-1, Musanze FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-1 mu gihe Sunrise FC yanganyije na Police FC ibitego 2-2.

Sugira Ernest yatsinze igitego n’umutwe

Abafana bamwishimiye cyane

Yahawe amafaranga n’abafana
Yifashishije umupira w’umwana uba uhereza abakinnyi imipira igiye hanze y’ikibuga

Yishimye cyane nyuma y’igihe atareba mu izamu

Yakuyemo umupira umukino urangiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger