AmakuruAmakuru ashushye

Sudani y’Epfo : Minisitiri w’umutekano yapfiriye muri Juba

Minisitiri w’umutekano muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Jamaleldin Omar, yapfiriye muri Juba nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima.

Nkuko bigaragara mu itangazo minisiteri y’umutekano yashyize hanze , Lt Gen Omar yari yagiye muri Juba kugirana ibiganiro byamahoro nabatavuga rumwe na Leta ya Sudan y’Epfo kugira ngo bashyire hasi intwaro , amakuru akomeza avuga ko yagize ikibazo cy’umutima agahita apfa.

Amakuru akomeza avuga ko nyakwigendera Lt Gen Omar yari yagiye muri aka gace yaguyemo mu cyumweru gishize , yari umwe mu bahirimbaniraga ko Sudan y’Epfo yagira umutekano kuko yakoranaga bya hafi n’umutwe witwaje intwaro wa SRF ngo ushyire hasi intwaro.

Byari byitezwe ko amasezerano y’amahoro yari kuzashyirwaho umukono tariki ya 4 Mata uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger