AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sudan: Minisitiri w’Ingabo yasimbuye Bashir wahiritswe ku butegetsi

Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Gen Ahmed Awad Ibn Auf, ku gicamunsi cyo kuri wa 11 Mata 2019, yatangarije Radio na Televiziyo by’icyo gihugu ko ari we ugiye kuyobora Guverinoma y’Inzibacyuho ya Sudan mu gihe cy’imyaka ibiri, akazaba afite inshingano yo gutegura Itegeko Nshinga rishya ry’icyo gihugu.

Gen Ahmed Awad Ibn Auf wari Minisitiri w’Ingabo yanatangaje ko Sudan yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atatu.

Igisirikare cyataye muri yombi Omar Al-Bashir cyameza koa ubu ari ahantu hatekanye , Gen Ahmed Awad Ibn Auf  avuga ko Itegeko Nshinga ryabaye rihagaritswe gukurikizwa, n’imipaka ikaba yafunzwe kugeza igihe batangarije izindi mpinduka, kandi ko n’ikirere cy’icyo gihugu kibaye gifunzwe mu masaha 24.

Ishyaka rya gikomunisiti muri icyo gihugu ryanze kuva ku izima risaba abaturage kutava mu mihanda kugeza ubutegetsi bushyizwe mu maboko y’abasivili n’ubwo abaturage bari mu byishimo mu mihanda ya Khartoum nyuma y’amezi asaga atatu bigarambaya basaba ko Bashir ava ku butegetsi.

Bashir yagiye ku butegetsi muri Coup d’etat yakoze mu 1989. Yatangiye kwitazwa n’amahanga guhera mu 1993 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushyiraga mu batera inkunga imitwe y’iterabwoba. Nyuma y’imyaka ine yahise afatirwa ibihano.

Bashir kandi ashakishwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ku byaha bya Jenoside byakorewe mu Ntara ya Darfur guhera mu 2003.

Perezida Omar Al-Bashir avuye ku butegetsi mu gihe ibintu byose byari byahenze mu buryo bukomeye

Imyigaragambyo ihiritse Perezida al-Bashir wa Sudan yatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 itangijwe n’abagore bigaragambirizaga ko igiciro cy’umugati cyazamutse cyane bagasaba ko habaho impinduka.

Gen Ahmed Awad Ibn Auf wari Minisitiri w’Ingabo yatangaje ko ari we ugiye kuyobora Guverinoma y’Inzibacyuho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger