AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sudan: Igisirikare n’abaturage bagiranye amasezerano y’imiyoborere

Nyuma y’ibiganiro byatangiye gukorwa muri Sudan mu kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke ku guhitamo uruhande ruzayobora igihugu nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al Bashir igisirikare n’abaturage bemeye kuzuza amasezerano y’imiyoborere.

Ibi biganiro bihuza ubutegetsi bwa Sudan buyobowe n’agatsiko k’abasirikare n’abahagarariye impande zitavuga rumwe na Leta kuri iyi nshuro byasize hafashwe imwe mu myanzuro iganisha ku bwumvikane no kurekura zimwe mu mfungwa za politiki.

Kuba ibi biganiro byasubukuwe ngo bitanga ikizere ko hashobora kuba impinduramatwara ubutegetsi bukava mu maboko y’agatsiko k’abasirikare bukegurirwa abasivili.

Nyuma y’ikiciro cya mbere k’ibi biganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu, komisiyo ya AU ishinzwe amahoro itangaza ko ubu butegetsi bwa gisirikari buyoboye Sudan bwemeye kurekura abafungiye impamvu za politiki nta mananiza.

Sudan ntiragira ituze kuva mu kwezi kwa kane nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Omar al-Bashir, wari ubumazeho imyaka 30, akaza kubuvanwaho n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya.

Abaturage bakomeje kwigaragambya bamagana ko ubutegetsi bwahise bufatwa n’abasirikare bakanga kubuha abasivile.

Kuri iki cyumweru nibwo abigaragambya bongeye kujya mu mihanda bamagana ubutegetsi bw’abasirikare, barindwi barapfa naho abandi 18 barakomereka.

Iyi myigaragambyo yateguwe internet imaze igihe idahagaze neza ndetse  hari iterabwoba ku batavuga rumwe na Leta.

Abagore bari kwisonga ry’abamagana ubuyobozi bw’agatsiko ka gisirikare
Twitter
WhatsApp
FbMessenger