AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sudan: Abahoze bafatanyije na Omar Al-Bashir kuyobora barikunyuzwamo umweyo

Nyuma yo kweguzwa kwa Omar Al-Bashir wahoze ari umukuru w’igihugu cya Sudan- Karthoum ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangiye umugambi wo gushyira ibintu mu buryo ndetse hakanirindwa ko hari umuntu cyangwa urwego rwazakoma mu nkokora umuhati wo guhindura ibintu.

Muri uku kuvugurura ibitaragenze neza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bashir, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bayoboranye nawe, batangiye kwirukanwa ku mirimo yabo.

Ni mu gihe mu mpera z’Icyumweru gishize ba Ambasaderi 50 hamwe n’abandi bakozi 60 mu nzego nto muri za Ambasade zitandukanye barikanywe muri Sudan.

Aba bose bari baremerewe guhagararira ibihugu byabo ubwo  Omar Al Bashir yayoboraga kiriya gihugu.

Mu bategetsi beretswe umuryango, harimo abaminisitiri 10, abajyanama babo batanu, abanyamabanga bakuru 12 n’abanyamabanga bungirije batandatu.

Hiyongera ho kandi n’abakozi 20 bakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’abo mu rwego rw’ iperereza … aba bose bakaba barahoze ku butegetsi bwa Omar Al Bashir.

Abandi bakomeye birukanywe harimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe akaba n’umujyanama wa Bashir witwa Mostafa Osman Ismail, uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi Mutrif Siddiq ndetse n’uwahoze ari Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger