Imyidagaduro

Studio ya Urban Boyz niyo igiye gushyira hanze indirimbo yabo na Riderman ndetse na Bruce Melody

Inzu itunganya umuziki ya Urban Boys ku nshuro ya mbere igiye gushyira hanze indirimbo izaba ihuriyemo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda nkuko byatangajwe na Nizzo wafatanyije na Humble Gizzo mu gushinga iy’inzu.

Iyi ni indirimbo bise ‘Ntakibazo’ Urban Boyz yafatanyije na Bruce Melody ndetse na Riderman, iyi ni indirimbo izakorerwa muri Labor yashinzwe na Urban Boys “Urban Record “.

Ibi byatangajwe na Nizzo Kaboss umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys ubwo yari abajijwe na mugenzi wacu wa Inyarwanda dukeshya iyi nkuru, igihe iyi Studio yabo izatangirira gushyira hanze ibihangano byakorewemo. Nizzo yatangaje ko ari vuba cyane ndetse anavuga ko umushinga wa mbere uzasohoka muri iyi studio wamaze gutunganywa igisigaye akaba ari ukuwushyira hanze.

yagize ati” Hari indirimbo yamaze kurangira ijya hanze mu masaha make cyane ni indirimbo yakorewe muri Urban Record utavuga ngo ni iyacu cyangwa iya Riderman cyangwa ngo uyite iya Bruce Melody ahubwo ni indirimbo ya Studio duhuriyemo, iyi ni yo ndirimbo ya mbere twifuje ko yasohoka muri Urban Record kandi ndatekereza ko abantu bazayishimira.”

Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Manzi James (Humble Jizzo) na Nshimiyimana Muhamed (Nizzo Kaboss) nyuma y’uko Safi ariviriyemo, bashinze Studio nshyashya bitiriye izina ryabo, igiye kujya ibafasha mu muziki wabo wa buri munsi.

Studio nshya ya Urban Boyz
Biteguye gushyira hanze iyo ndirimbo
Bimwe mu bikoresho bya Urban Record

Twitter
WhatsApp
FbMessenger