AmakuruImyidagaduro

Stromae yagize icyo avuga kuri Se wishwe mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Paul Van Haver uzwi ku izina rya  Stromae  akaba ari naryo akoresha mu muziki n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ,ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru L’Express yagarutse kuri Se Rutare Pierre wiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi  Stromae yavuze ko ntabintu  byinshi afite yibuka kuri se kuko yapfuye afite imyaka icyenda y’amavuko akaba yanarakuze adakunze kumubona hafi cyane byatumaga ahora abaza nyina buri kanya aho ise ari bikarangira atahabwiwe  bimwe by’ababyeyi.

Uyu muhanzi ufite nyina w’Umubiligikazi  Miranda Marie Van Haver ise umubyara akaba yari umunyarwanda nyuma yaje kwemera ko ise yapfuye hashize igihe kinini  dore ko  yabyemeye hashize imyaka itatu yose ni ukuvuga ko yabyemeye amaze kugira imyaka  11 y’amavuko.

Stromae yagize ati ”  Nabajije niba yarapfuye, nuko barambwira ngo yego! …  Gusa na nabiketse ndetse namaze no kubyitegura, rero ntabyatumye ndira, gusa ibyo ntibikuraho agahinda ko kubona uwo mubyeyi nakuze mbona agiye, ndetse ko n’igihe nataye tutari kumwe ntazakigarura. Icyo ni nakwita  ikiriyo”

Abajijwe kubijyanye no gukora indirimbo igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ko atayikora neza ahubwo agaruka kuri mugenzi we w’umuhanzi Corneille nawe w’umunyarwanda avuga  ko ariwe wabikora neza cyane kurushaho. Yabivuze muri aya magambo “Corneille we yabasha kubikora kuko yabaye muri biriya bibazo. Rero byaba ari ukubeshya ndamutse mvuze ko nababaranye n’abavandimwe banjye bo muri Afurika.”

Ise wa Stromae Rutare Pierre  yavutse mu mwaka 1958 akaba yari yaravutse mu bana  barindwi ba Gabriel Gasamagera , Rutare  yavukiye i Nyamirambo mu munjyi wa Kigali gusa umuryango we ntiwahabaye cyane  bahise bimukira i Shyorongi kubera ibi bazo bya Politike  byari bihari muri icyo gihe. Nyuma yaje kwiga mu ishuri rya Collège de Rulindo akomereza amashuri y’isumbuye muri Collège St. André bituma agaruka i Nyamirambo yavukiye.

Nyuma Rutare yaje kubura umuvandimwe we Paul  bituma we n’umuryango we bashaka uko bava mu gihugu nubwo bitari byoroshye kuko icyo gihe kubona Visa byari ibintu bigoye cyane kubera amacakubiri yari mu gihugu, nubwo byari bigoranye Rutare yaje kubona Visa bitangaza umuryango we bahita bamuha ubufasha anjya mu gihugu cy’Ububiligi ari naho yize Kaminuza mu ishami rya Civil Engineering and Architecture.

Mu 1985 nibwo Rutare yibarutse imfura ye Stromae ayibyaranye n’umubiligikazi Miranda Marie Van Haver bahuriye i Brussels, gusa nyuma y’imyaka mike Stromae avutse Rutare yagarutse mu Rwanda mu 1988 kubera ko umuryango wari umukeneye cyane aje no kwereka umuryango  impamyabumenyi ya Kaminuza yahawe  mu 1986.

Rutare Pierre wari ufite gahunda yo kubyaza umusaruro ibyo yari amaze kwiga muri kaminuza  ashaka kubaka ibikorwa bitandukanye muri Kigali ariko rimwe na rimwe bikamugora kubera politike y’amacakubiri  igihugu cyari kirimo ibikorwa bye bimwe ntibyagezwe uko abyifuza binarangira yishwe mu 1994 bamuhora ko ngo ari umututsi.

Gabriel Gasamagera ubyara se wa Stromae
Ise wa Stromae Rutare ufashe ibikombe bibir mu ntoki

 

Paul Van Haver Stromae akiri umwana
Ubwo Stromae aheruka mu Rwanda basuye umuryango wabo uba mu Rwanda
stromae n’abavandimwe be ubwo aheruka mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger