AmakuruImyidagaduro

Stromae n’umugore we basohoye amafoto ya mbere y’umwana wabo w’imfura

Paul Van Haver [Stromae] warushinze na Coralie Barbier nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umuhungu w’imfura mu ibanga rikomeye , Coralie Barbier yashyize hanze amafoto bari kumwe n’uyu mwana wabo batigeze bashaka kugaragaza cyane mu bitangazamakuru.

Nyuma y’imyaka itatu bakoze ubukwe ibyo kwibaruka kwabo byari byagizwe ibanga gusa byemejwe n’umugore wa Stromae abinyujije kuri Instagram, nkuko byashimagiwe n’ikinyamakuru cyitwa HLN cyo mu Bubiligi cyatangaje ko Stromae n’umugore we bibarutse uyu mwana w’umuhungu mu kwezi kwa Nzeri 2018 nubwo batahise babyerura bo ubwabo.

Stromae  na Coralie Barbier bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2012. Icyo gihe Coralie Barbier yahise atangira gukora akazi ko kwambika Stromae gusa uko imyaka yagiye ishira niko ubumwe bwabo bwaje kuvamo urukundo.

Aya niyo mafoto ya mbere agiye ahagaragara ya Stromae ari kumwe n’umwana we 

Stromae w’imyaka 33 yashakane na Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.

Umugore wa Stromae yerekanye amafoto ye n’umugabo we bateruye umwana babyaranye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger