AmakuruImyidagaduro

Stromae n’umugore we Coralie Barbier baritegura kubyara umwana wabo wa mbere

Paul Van Haver uzwi ku kazina ka Stromae mu muziki akorera mu gihugu cy’ Ububiligi, we n’umugore we Coralie Barbier baritegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka irenga itatu  bakoze ubukwe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Public n’ibindi bitandukanye byo m’u Bubiligi byatangaje ko ‘Stromae n’umugore we bitegura kwitegura kwibura imfura yabo’. Ibinyamakuru by’inshi bikorera mu Bubiligi birahamya  ko Coralie Barbier atwite ndetse ko azabyara muri Nzeri 2018.

Stromae  ufite inkomoko hano mu Rwanda  kuri ubu afite imyaka 32  yarushinze na  Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 , nyuma y’imyaka itanu nanone yari ishize bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi n’imideli. umuhango w’ubukwe bwabo wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.

Ubu bukwe bwabo bwabereye  imbere y’inshuti zabo zisaga 170 mu buryo bw’ibanga rikomeye dore ko ababwitabiriye  babujijwe gusakaza amafoto y’ubu bukwe aho ariho hose. Ndetse nta muntu wari wemerewe gufotra muri ubu bukwe bwabo.

Carolie Barbier abicishije kuri  Instagram, aherutse kuvuga ko  inzu yabo isakaza imyenda ya Mosaert yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’inzu zikomeye iyitwa WME ndetse na IMG Models mu rwego rwo gushaka inzira zo kwagura ibikorwa byabo mu mideli no mu muziki umugabo we akora.

Kuri aya makuru  y’ugutwita kwa Coralie Barbier ,Stromae ntacyo arayatangazaho.

Coralie Barbier niwe wita ku myambarire ya Stromae akoresha mu indirimbo n’ahandi hatandukanye agaragara.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger