AmakuruPolitiki

Sri Lanka yashyinguye mu cyubahiro bamwe mu baguye mu bitero by’iterabwoha

Abantu 30 nibo bashyinguwe mu muhango rusange wabeteye ahitwa Negombo mu majyaruguru ya Colombo, mu rusengero rwitwa St Sebastian, hamwe mu hatewe ibi bisasu. Amarira yari menshi mu gihe aba bantu bashyingirwaga.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Islamic State yigambye iki gitero gusa leta ya Sri Lanka yo yatangaje ko agatsiko kagendera ku matwara ya kislamu kitwa National Thowheed Jamath (NTJ) ariko kaba karagabye ibi bitero.

Kugeza ubu kandi leta yahagaritse imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Whatsapp na Instagram. Kugeza ubu abantu 321 nibo bamaze gutangazwa ko baguye muri ibi bitero, abandi 500 bakaba barakomeretse

Agatsiko kagendera ku matwara ya kislamu ,NTJ ntikari gasanzwe kazwiho ibikorwa bikomeye by’ubwiyahuzi gusa kamenyekanye cyane ubwo kashinjwaga kwangiza ibibumbano bya Buddha mu duce dutandukanye. Aka gatsiko ariko ntikarigamba ibi bitero.

Islamic State yigambye ko ari yo iri inyuma y’ibi bitero byibanze ku nsengero. Amahoteli n’ahandi hahurira abantu benshi muri iki gihugu. Polisi kugeza ubu yataye muri yombi abantu 40 bakekwa ko bari inyuma y’ibi bitero.

Polisi n’igisirikare by’iki gihugu byahawe uburenganzira bwo gutamuri yombi abakekwa bose kugira uruhare muri iki gitero cy’itera bwoba hadakenewe uburenganzira butangwa n’urukiko.

Amarira yari menshi mu gihe aba bantu bashyingirwaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger