AmakuruAmakuru ashushye

South Sudan: Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali yishimwe abapolisi b’u Rwanda (+Amafoto)

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri Umuryango w’Abibumbye (Loni / UN ) wambitse abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo imidali y’ishimwe.

Abambitswe imidali ni abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) baba mu Mujyi wa Juba kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye (IPOs).

Abapolisi bambitswe imidali y’ishimwe biganjemo ab’igitsina gore ari nabyo intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom yashimye kuba abagore nabo bagira uruhare mu kurinda amahoro.

Muri uyu muhango wo kwambika imidali y’ishimwe aba Polisi b’u Rwanda hari kandi uhagarariye intumwa z’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa, Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo.

Mu ijambo rya Haysom yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava ku kugarura no kubungabunga amahoro.

“Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ibikorwa mwakoze bizahora byibukwa n’abaturage b’iki gihugu. Mwaranzwe n’ubushishozi, kwihesha agaciro kugeza ubwo mugiye gusubira iwanyu. Imidali mwambitswe uyu munsi ni ishimwe ry’ubwitange bwanyu no kuba ba Ambasaderi beza b’Igihugu cyanyu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, Senior Superintendent of Police(SSP) Jeannette Masozera, yashimiye ubuyobozi bw’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger