AmakuruAmakuru ashushye

South Africa: Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko imyigaragambyo yabaye yari yarateguwe

Mu gihugu cya Afurika y’epfo hashize iminsi habera imyigaragambyo ikomeye cyane yadutse ubwo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu bwana Jacob Zuma yishyikirizaga inzego z’umutekano kugirango ajye gufungwa, ibi nibyo byatumye Perezida uri ku butegetsi bwana Cyril Ramaphosa avuga ko iriya myigaragambyo yabaye yari yarateguwe.

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’epfo byabitangaje, Perezida Cyril Ramaphosa yabwiye itangazamakuru ko imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri kiriya gihugu yari yarateguwe mbere y’uko itangira ndetse ikaba yaraje gushyirwa mu bikorwa ubwo Jacob Zuma yafungwaga, ibintu yafashe nk’igitero bagabye ku gihugu cyabo.

Kuva iyi myigaragambyo yatangira hariya mu gihugu cya Afurika y’epfo, abantu babarirwa muri 212 bamaze kwitaba Imana bazize iriya myigaragambyo ndetse amaduka menshi yarasahuwe andi aratwikwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo byinshi birangizwa bikozwe n’abigaragambyaga bashaka ko Jacob Zuma yarekurwa.

Perezida Cyril Ramaphosa ubwo yagiriraga uruzinduko mu ntara ya KwaZulu –Natal, yavuze ko iyi myigaragambyo yabaye yari yarateguwe n’abantu mbere y’uko iba ndetse bakaba barashoboye no kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Ramaphosa akaba yakomeje avuga ko abakoze iyi myigaragambyo basa naho bifuzaga kudurwata leta yacu ya Afurika y’epfo ndetse akaba yaratangarije abamushyigikiye ko bamaze guta muri yombi abantu bateguye iriya myigaragambyo gusa ntabwo yageze byinshi avuga kuri iyo ngingo.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, mu gihugu cya Afurika y’epfo harabarurwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika byibwe mu ntara ya KwaZulu-Natal ndetse hakaba harasahuwe amaduka arenga 800 yose naho ayandi agatwika mu buryo bukomeye cyane.

Kugeza ubu muri iki gihugu hatangiye gutangwa ibiribwa mu duce twose twagizweho ingaruka niriya myigaragambyo ndetse abapolisi bakomeje kurinda ibicuruzwa by’ibiribwa bigezwa mu maguriro manini, nyuma y’iminsi yaranzwe n’ubusahuzi ahantu henshi bigatuma habaho ubucye bwabyo.

Muri KwaZulu-Natal, benshi bakomeje gutonda imirongo bashaka ibyo kurya, rimwe na rimwe kuva mu masaha ya kare mu gitondo kugira ngo bagire na bicye babona.

Abantu bari bategereje babwiye BBC ko bahangayikishijwe no gushobora kugaburira imiryango yabo, kubona amata y’abana n’ibyo kubinda abana babo, ndetse n’ibiryo by’imbwa zabo.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger