AmakuruUbukungu

Sosiyete yo muri Amerika yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda

Sosiyete izwi nka KFC (Kentucky Fried Chicken), isanzwe imenyereweho gutegura no kugeza amafunguro kubantu bayifuza mu buryo bwihuse “Fast Food”yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda

Iyi sosiyete imenyereweho ibikorwa byo korohereza abantu mu buryo bwo kubona amafunguro, ikomoka muri Leta zuzne ubumwe za Amerika.

Urubuga rwa KFC ruvuga ko ifite resitora 17 000 muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi ku isi.

Ivuga ko abarenga miliyoni 185 babona ibicuruzwa bya KFC mu cyumweru, bakaba barenga 1/2 cy’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibibigezweho nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize,KFC  yari yatangije ko 2020 izatangira gukorera mu Rwanda.

Iyi sosiyete yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y’igihe gito yari imaze igarageje ko ifite ubushake bwo kuhakorera
Iyi sosiyete ifite icyicaro i Remera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger