AmakuruImyidagaduro

Sonia wavuzwe ko yashyize hanze ubwambure bwa Muhire Kevin yagize icyo abivugaho

Nyuma y’uko hagaragaye video igaragaza ubwambure bw’umukinnyi Muhire Kevin wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, bikaza kuvugwa ko iyo video yaba yarashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we, Irakoze Sonia, kuri ubu uyu mukobwa avuga ko atakora iryo kosa ryo kwandagaza uwo bakundanye ndetse agahamya ko yanatunguwe cyane akimara kubibona.

Irakoze Sonia yamenyekanye kubera gukoresha urubuga rwa Instagram cyane , kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye hakiyongeraho kuba yarigeze gukundana na Muhire Kevin ubwo yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Mu minsi ishize ni bwo ubwambure bw’abakinnyi Kimenyi Yves na Muhire Kevin yashyizwe hanze bambaye ubusa buri buri bikora kora ku myanya y’ibanga yabo.

Aya mashusho akimara kujya hanze, abantu batangiye gushyira mu majwi abakobwa bigeze gukundana n’aba basore, uwari umukunzi wa Kimenyi Yves yarabihakanye none na Sonia wigeze gukundanaho na Muhire Kevin yabyigaramye avuga ko atakora ikosa ryo kwandagaza uwo bakundanye.

Sonia yabihakaniye mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube, yanavuze ko yakundanye na Kevin yiga mu mashuri yisumbuye na Kevin akina mu Isonga atarajya muri rayon Sports.

Yagize ati “Ikintu nababwira ni uko Kevin twakundanye kuva kera tukiri batoya ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye na we akina mu ikipe y’Isonga, icyo gihe twese twari tutaraba abantu bazwi cyane [abasitari]. Ku bw’ibyo rero sinahemukira umuntu nakunze ndetse n’iyo yaba ari undi mukobwa ubinsabye akanyishyura ngo nandagaze uwo twigeze gukundana sinabyemera.”

Yakomeje agira ati “Kevin twarakundanye kandi twagiranye inama zo mu buzima rero sinamuhemukira, abantu bavuga ngo ni njye washyize video ye hanze yambaye ubusa barabeshya kuko uretse kubitekereza sinanabitinyuka.”

Sonia yavuze ko n’ubwo hashize imyaka itanu atandukanye na Muhire Kevin ariko ahamya ko akimara kubona ariya mashusho ya Kevin byamutunguye cyane, avuga ko atiyumvisha uburyo Muhire Kevin yakoze ibintu nka biriya kandi amuzi nk’umuntu witonda kandi wiyubaha, akavuga ko binashoboka ko ari photoshop.

Uyu mukobwa kandi ntiyumva uburyo umusore yaba akundana n’umukobwa yarangiza bakaganira bambaye ubusa.

Yagiriye inama abantu ko bagomba guhama hamwe mu rukundo bakirinda kujarajara kuko bishobora kubakururira kwandagazwa.

Umva uko uyu mukobwa yabivuzeho

https://www.youtube.com/watch?time_continue=8&v=O4a2OmKCYM0

Twitter
WhatsApp
FbMessenger