AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Sonia Rolland yatangaje icyatumye akunda umwuga wo kuyobora Filime

Sonia Rolland  ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya Sinema ,Mashariki African Film Festival, yavuze bimye mu byatumye akunda umwuga wo kuyobora no gutunganya Filime, muri ibyo harimo na Filime ya Papa Wemba.

Ni mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2018 nibwo hatangijwe ku mugaragaro iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ku nshuro ya 4, muri uyu muhango ubwo Sonia Rolland  yahabwaga ijambo mu gutangiza iri serukiramuco yagarutse kuri filime zo muri Afurika zatumye ukunda umwuga wa gukora ,gutunganya filime  harimo nka na “Gods must be crazy” ya Jamie Uys. Sonia yavuze ko uburyo izi filime zikinwe n’uko zayobowe  byatumye akunda uyu mwunga cyane ndetse bituma afata icyemezo cyo kuwinjiramo akawukora.

Filime “La vie est belle” ya Papa Wemba ni filime yasohotse November 17, 1987 , ni filime kandi Papa Wemba yakinnye yitwa Kourou aho aba avuga  ku buzima bwe nk’umuhanzi muto ubu ushaka kuzamuka akaba igihangange muri Zaire ndetse no ku Isi.

Sonia Rolland ahereza igihembo cy’ishimwe Senga Tresor watangije Mashariki African Film Festival

Sonia ubwo yari muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco rya  yashyikirije igihembo cy’ishimwe umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga hanashimwa uruhare rwe yagize mu guteza imbere abakora umwuga wa sinema.

Itangizwa rya Mashariki African Film Festival ryerekaniwemo filime yitwa “Children of the Mountain”  ivuga ku nkuru y’umubyeyi wari waragizwe igicibwa mu miryango kubera kwibaruka umwana ufite ubumuga, uwo mubyeyi akagerageza  kumuvuza aho bishoboka hose no kujya mu banyamasengesho ariko abamwijeje ibitangaza bakamubera benshi.

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema ny’ Afurika n’inkuru z’Abanyafurika ubwabo ari nazo zerekanwa cyane muri iri serukiramuco kurusha izo mu bindi bihugu. Hanyuma izakorewe hanze ya Afurika zerekanwa muri iri serukiramuco ni izikubiyemo inkuru zivuga kuri Afurika gusa.

Twabibutsa ko ibikorwa by’iri serukiramuco bizajya bibera ahantu hatandukanye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba harimo Century Cinema, Impact Hub [The Office], Cine Star, Maison Des Jeunes Kimisagara no muri Goethe Institute.

“La Femme du Rwanda” Imwe muri filime mbarankuru Sonia aherutse gutunganya ivuga ku bagore bo mu Rwanda

Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000 ni umugore w’imyaka  37, akaba ari umufaransakazi ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi. Kuri ubu ni umukinnyi wa filime ndetse akaba anazitunganya, muri filime yatunganyije harimo Filime mbarankuru yiswe “La Femme du Rwanda” , hari n’ iyo yamuritse muri 2017 yitwa “Du Chaos Au Miracle” ivuga ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger