AmakuruImyidagaduro

Sonia Rolland yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo kugira yitwe Miss France

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa 2000, yakomoje ku marangamutima yagize ubwo yambikwaga iri Kamba, n’ingorane yanyuzemo mu bihe bitandukanye nyuma yo kwegukana ikamba.

Imyaka igera kuri 20 irashize uyu mukobwa yegukanye ikamba, n’ubwo benshi batandukanye mu bufaransa batiyumvishaga neza ukuntu umwari w’umwirabura ashobora guhigika abazungukazi akabatwara ikamba.

Ku italiki ya 11 Ukuboza 2019, Sonia Rolland yizihije imyaka 20 amaze yambaye iryo Kamba aboneraho n’umwanya wo kugaruka ku mbogamizi yahuye nazo muri icyo gihe..

Abinyujije kuri Facebook, Sonia Rolland yakomoje ku marangamutima yari afite ubwo yari mu marushanwa ageze ku musozo.

Mu magambo ye yagize ati “Muri hotel y’i Paris ibirenge byanjye bititira cyangwa hari kuba umutingito cyangwa se biri kubera rimwe byombi, simbyibuka neza kuko hari hasigaye ba nyampinga babiri batarahamagara.

Umuhuza w’amagambo avuga ko Miss France ari miss Bourgogne (agace yari ahagarariye) numviye rimwe urusaku rw’amajwi y’abo mu muryango wanjye, inshuti, abo twari duhanganye, ba gafotozi byose bivugira rimwe.”

Miss Sonia Rolland yongeye gushimira abamutoye n’abataramutoye kuko benshi ngo batiyumvishaga ukuntu umwiraburakazi atwaye iryo kamba. Icyo gihe Sonia Rolland yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Nyuma y’uko yambitswe iryo kamba yakomeje kugenda yakira amabaruwa menshi arimo ubutumwa bwuzuye urwango amutuka.

Sonia akomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi. Kuba Miss France byamuhaye amahirwe yo gukomeza muri sinema ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyu munsi ni umujyanama wa Miss Rwanda. Afite umuryango witwa Maisha Africa yashinze wita ku bana birera bakarena n’abandi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger