AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sonia Rolland ntiyitabiriye ubutumire bwo guherekeza perezida Macron mu Rwanda

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Miss France muri 2000, akaba afite inkomoko mu Rwanda, yatangaje ko atabashije kwitabira ubutumire bwo guherekeza Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Rwanda nk’uko byari byatangajwe.

Ibi yabitangajwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, anaboneraho umwanya wo kugaragaza ko afitiye icyizere urugendo rw’umukuru w’Igihugu atuyemo rugomba gusiga handitswe amateka mashya hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Mfitiye icyizere gikomeye uku guhura kw’amateka, kubera ko gukozwe n’ubushake bw’umugabo witeguye gusimbuza ahahise h’igihugu cye akandika amateka mashya, ndetse n’umugabo wihangana bikomeye utagira undi wese umushyiraho igitutu.”

Uretse Sonia Rolland utabashije kuboneka, perezida Macro yaherekejwe n’abarimo umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bari batangajwe mu itsinda ryateguwe ko rizamuherekeza.

Perezida Emmanuel Macron wamaze kugera mu Rwanda, nibwo bwa mbere agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger