AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Somalia: Abarenga 26 baguye mu gitero cy’abiyahuzi cyibasiye Hotel

Abatu barenga 26 baguye mu gitero cyaraye kigabwe kuri Hoteli ya Kismayo mu Majyepfo ya Somalia.

Iki gitero cyahitanye abaturage batandukanye ndetse n’abanyapolitike cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2019,nyuma y’uko imodoka yari itwawe n’abiyahuzi yaje isatira iyi Hoteli izwi nka Assey yuzuyemo ibiturika ihita iturika abari bayitwaye bitwaje intwaro bakomeza batera abayirimo.

Mu bishwe harimo umunyamakuru w’umunya-Canada, Hodan Naleyah ufite inkomoko muri Somalia akaba yicanywe n’umugabo we.

Undi waguye mu bahitanywe n’iki gitero, ni umukandida wateganyaga kuziyamamaza mu matora y’ubutaha yo kuyobora Jubbaland.

Ababibonye bavuga ko amasasu yumvikanye muri iyo hoteri nyuma y’aho iyo modoka yuzuye ibiturika yari imaze guturika.

Umwe mu bakuru b’inzego z’umutekano, Abdi Dhuhul, yabwiye AFP ko mu bapfuye harimo uwahoze ari umuyobozi w’ubutegetsi bw’igihugu,abanyamakuru ndetse n’abandi banyapolitike bari bari mu nama y’amatora ateganwa kuba muri ako karere.

Bane mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyahise gikurikiraho.

Umutwe w’inyeshyamba Al-Shabab wazonze abatuye Somalia, wigambye kuba ariwo uri inyuma y’icyo gitero.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, ivuga ko muri 26 bahasize ubuzima, hashobora kwiyongeraho n’abandi kuko hari abandi 50 bakomeretse bikabije.

Iki gitero kikimara kuba amakuru yatangajwe ku ikubitiro yabanje kuvuga ko 13 ari bo bapfuye, nyuma yaho haza kuvugwa ko umubare wiyongereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger