Amakuru ashushyeImyidagaduro

Social Mula yavuze izina ry’umwana we, agira ubwiru uwo bamubyaranye!

Mu minsi yashize hakwirakwiye inkuru y’uko Social Mula yaba yaramaze kwibaruka umwana w’umuhungu, kugeza ubu uyu muhanzi akaba yemera ko yamaze kwibaruka gusa akaba adashaka gutangaza uwo babyaranye uyu mwana we.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu muhanzi tariki 17 Nyakanga 2017 aribwo yibarutse  gusa akaba adashaka kuvuga amazina ya nyina w’umwana we w’imfura yamaze kubatiza izina rya Owen.

Uyu muhanzi yemeza ko kwibaruka kuri we atari ibintu abantu bagakwiye kugira ibya hatari kuko bisanzwe ,yavuze kandi ko atabihakana kuko kugeza ubu umwana yamaze kuvuka ,uyu mwana w’umuhungu uyu muhanzi ntaratangaza andi mazina ye gusa avuga ko mu minsi ir’imbere azayatangaza.

Uyu muhanzi ntashaka gutangaza amazina ya Nyina w’umwana w’imfura ye  kuko yemeza ko atari umuntu ukunda kujya mu itangazamakuru bityo rero kuba yamuzanamo bikaba byaba ari ukumubangamira ndetse no gutuma abaho atisanzuye.

N’ubwo abantu bari kuvuga ko nyina w’umwana ari Uwase Nailla wari usanzwe azwiho kuba ari umukunzi w’uyu muhanzi ,Social Mula avuga ko ashobora kuba atari we gusa akabwira abantu kubitega amaso bakazamureba kuko ateganya kuba yakora ubukwe mu minsi ir’imbere.

N’ubwo uyu muhanzi aterura ngo yemeze niba nyina w’umwana we ari Nailla ,birashoboka cyane ko yaba ariwe kuko nta wundi mukunzi uzwi wakundanaga n’uyu muhanzi kuko no mu minsi yashize aba bombi bagaragazaga imbamutima biragaragara ko hagati yabo haba harimo umubano wihariye.

Amakuru yavugaga ko aba bombi bamaze igihe kitari gito bakundana, dore ko ngo batangiye inzira y’urukundo igihe uyu mukobwa yarari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yasoje umwaka ushize wa 2016,ndetse bikaza kuba intandaro yo kumenyekana k’urukundo rwe na Social Mula kubera amagambo asize umunyu uyu muhanzi yanditse kuri instagram muri 2017 amanota y’abasoje amashuri asohoka,  yishimira ko umukunzi we yabashije gutahukana intsinzi.

Yagiraga ati ”Wakoze neza cyane  mukunzi wanjye [my chr]  Uwase Nailla kubwo gutsinda  ikizami ntewe inshema nawe nashimye Imana nayihaye Ibi Bizou..”

Ikindi kigaragaza ko ntakabuza Nailla akir’umukunzi wa Social Mula n’uko amafoto yose bifotoje bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga zabo bose akiriho.igisigaye akaba ari ukubitega amaso nk’uko n’uyu muhanzi yabyitangarije.

Social Mula na Uwase Nailla bivugwa ko ashobora kuba ari we babyaranye umwana

AMAHITAMO ,INDIRIMBO YA SOCIAL MULA IRIMO UMUKOBWA BAMAZE IGIHE BAKUNDANA BINAVUGWA KO YABA ARIWE BAMAZE KUBYARANA.

https://www.youtube.com/watch?v=rf_Ym_emSfg

Twitter
WhatsApp
FbMessenger