AmakuruImyidagaduro

Social Mula na Ama G The Black Bagiye kujyana akarere ka Nyanza mu nkiko

Abahanzi Social Mula na Ama G The Black bafashe umwanzuro wo kujyana akarere ka Nyanza mu nkiko nyuma yo kubamamaza mu gitaramo cyabereye muri aka karere batabizi.

Aba bahanzi bavuga ko bamamajwe mu gitaramo cyabaye ku wa Mbere tariki 3 Ukuboza 2018 mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo habereye ibirori byo kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Nkuko bigaragara  ku itangazo ryari rigenewe  Radio ya gare muri kariya karere bigararagara ko aba bahanzi bamamajwe muri iki gitaramo gusa ngo byarangiye itsinda rya Dream Boys ariryo ritaramiye abari bitabiriye ibi birori by’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.

Ama G The Black avuga ko ibi bibabaje kubona bamamazwa mu gitaramo batabizi  ngo ibi biba bisiga isura mbi abahanzi bigatuma abafana babo babafata nk’abatagira gahunda.

Ama G avuga ko we na Social Mula bamaze kuganira banamaze kuvugana n’umunyamategeko uzabafasha muri iki kirego  aka karere karyozwe ibyo kakoze kabamamaza mu gitaramo katabamyesheshe.

Ubuyobozi  bw’Umurenge wa Busasamana bwo buvuga ko  batangira gutegura uyu munsi bashakaga ko Ama G The Black na Social Mula ari bo bataramira abaturage b’i Nyanza icyakora nyuma ngo abafatanyabikorwa bafatanyije kuri uriya munsi ni bo baje kubahindura bityo ntibakwirirwa banamenyesha aba bari batekerejweho na mbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger