AmakuruUtuntu Nutundi

Sobanukirwa! Wari uzi ko ushobora gutera inda cyangwa kuyisama udakoze imibonano mpuzabitsiba?

Byashoboka ko mwumvise amakimbirane mumiryango cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana, bitewe no kuba babyara bitumvikanyweho, mbese bisa nk’ibibatunguye. Iyo ukurikiranye impamvu y’ayamakimbirane no kutumvikana usanga ababyaranye bitana bamwana kuruhare bagize mukuvuka kw’uwo mwana bitwaje ko rimwe narimwe ntamibonano mpuzabitsina bagiranye.

Muri iyinkuru, turarebera hamwe uburyo butandukanye umukobwa/umugore ashobora guterwamo inda kandi atakoze imibonano mpuzabitsina:

1. Amatembabuzi aza mbere y’amasohoro

Igihe cyose ugiye mubikorwa biganisha kumibonano mpuzabitsina, ibukako igitsina gabo gishobora kurekura amatembabuzi mbere y’amasohoro. Nubwo ubushakashatsi bwinshi buvugako nta ntanga nyinshi ziboneka muri aya matembabuzi, bunavugako bishoboka ko umukobwa/umugore yasama igihe agize aho ahurira nayo.

2. Igihe amasohoro ashoboye kugera hafi y’imyanya myibarukiro y’umukobwa/gore

Zirikanako igihe uwo muri kumwe arangirije hafi y’imyanya myibarukiro gore, amasohoro ashobora kwinjira muburyo bumwe cyangwa ubundi ukaba wasama kabone n’ubwo igikorwa nyirizina cyaba cyarangiye.

3. Imibonano mpuzabitsina ikorewe munzira y’imyanda.

Nubwo iki gikorwa gifatwa nk’ikigayitse cyane cyane kuba kirisitu, usanga hari igice cy’abantu babukoresha mugihe cy’imibonano mpuzabitsina. Igihe bwakoreshejwe, birashoboka ko amasohoro makeya yava ahakorewe igikorwa agashobora kwinjira mumyanya myibarukiro gore akaba yasama.

4. Kubantu bikinisha

Nkuko tumaze kubivuga hejuru, kwikinisha nabyo ni umuco ufatwa nk’icyaha giteye isoni mubakirisitu ndetse bikaba bitanemewe mumico itandukanye y’abantu. Icyakora ibi ntibibuzako hari ababikora ndetse bakanifashisha ibikinisho byabugenewe mukwishimisha.

Uretse kuba iyingeso igira n’ ingaruka mbi zitari nkeya kumubiri w’ubikora, bishobora nogutera gusama inda zitateganijwe (nubwo ari gake, igihe intoki z’umugabo/umuhungu wikinishije zigize aho zihurira n’imyanya myibarukiro gore.

Tubibutseko iki kibazo kitareba gusa urubyiruko, ahubwo n’abashatse nabo kugirango bashyire umutima kubyo bakora ndetse babashe nokugira inama abana babo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger