AmakuruUbuzimaUtuntu Nutundi

Sobanukirwa n’uburwayi bwo koroha amagufa

Uburwayi bwo koroha kw’amagufa (Osteoporosis) ni indwara ifata amagufa y’umuntu igatuma yoroha ku buryo umuntu ashobora kuvunika ku buryo bworoshye, hahandi umuntu ashobora gutsikira gato ukabona igufa riravunitse, bishobora no kugera n’aho umuntu yitsamura igufa rikavunika.

Ahanini iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore bamaze kugera mu za bukuru (abamaze gucura) ndetse n’abasaza. Ubu burwayi kandi ngo bushobora gufata abantu bakiri bato biturutse ku ruhererekane rw’imiryango mu gihe hari uwo mu murango wigeze kuyirwara (heredite)

Dore bimwe mu bitera uburwayi bwo koroha amagufa:

Iyi ndwara iterwa n’ibintu bitandukanye, harimo ibi bikurikira:

Kubura vitamine D ituruka ku izuba bituma umunyungugu wa calcium utinjira mu mubiri.

Imirire mibi idakungahaye kuri calcium

Kurya umunyu mwinshi

Kunywa itabi n’ibindi binyobwa bifite alcool

Kubura imyunyu ngugu ya calcium

Binaterwa no kuba umuntu atarakoze imyitozo ngororamubiri akiri muto

Kuba ahantu hatagera izuba, urugero nko ku muntu urwara akarembera mu buriri igihe kirekire, ibyo bituma abura vitamine D ituma umunyu ngugu wa Kalisiyumu winjira mu mubiri

Abagore bageze mu zabukuru bibasirwa n’izi ndwara, akenshi biterwa n’uko imisemburo ya esitorojeni (estrogen) igenda igabanyuka bigatuma amagufa atakaza ya myunyungugu ya Kalisiyumu, amagufa akoroha.

Kugabanyuka k’umusemburo wa Testosterone ku bagabo

Dore ibimenyetso biranga indwara yo koroha kw’amagufa:

Ubu burwayi umuntu ashobora kubugira ntabimenye kugera aho amagufa atangiye kuvunika ku buryo bworoshye. Ariko hari bimwe mu bimenyetso umuntu ashobora kugira, muri byo twavugamo:

Ububabare mu magufa ndetse no mu ngingo

Kwangirika k’utugufa tugize urutirigongo bishobora kugaragazwa no kubabara umugongo. Gusa kubabara umugongo bishobora guterwa n’izindi mpamvu.

Kuvunika kw’amagufa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi

Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje

Kugira umunaniro cyane nabyo bishobora kuba icyimenyetso cyo koroha kw’amagufwa.

Abantu bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara baba bafite ibyago byo kumugara kuko kuvunika kwabo biba byoroshye, naho kubavura bikagorana kuko amagufwa aba yangiritse cyane.

Zimwe mu nama zigirwa abantu mu rwego rwo kwirinda ubu burwayi:

Uko umuntu agenda akura, niko hagenda habaho impinduka ku mubiri w’umuntu, umwunyungugu wa calcium ugenda utakara, ariko ugasanga ibyo turya ntibikungahaye kuri uwo munyu.

Abantu bakaba bagirwa inama zitandukanye zirimo kwirinda kunywa itabi ryinshi, kutarya umunyu mwinshi, kugerageza kota izuba, kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamin D, gukora imyitozo ngororamubiri ndetse n’ibindi byinshi.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger