AmakuruUtuntu Nutundi

Sobanukirwa n’impamvu zitandukanye zituma abantu bakuvuga cyane

Wari wagera mu gihe abantu bakuvuga kdi ibyo bakuvugaho ibihuha, bagakora uko bashoboye ngo abandi bantu bizereko ibyo bakuvugaho ari ukuri? Ndakeka warigeze kugera mu gihe nk’icyo.

Ariko se wowe ko bakuvugaho amakuru agusebya kandi Atariyo? Ni iyihe mpamvu yaba ituma abantu bagenda bakuvugaho amakuru atariyo aho utuye, aho unkorera ndetse n’ahandi henshi hafite aho hahuriye nawe?

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Impamvu zituma abantu bakuvuga cyane nizo ikinyamakuru Elcrema cyandika ku mibanire y’abantu cyegeranyije ari nazo tugiye kukugezaho.

1.Baba bagira ngo bahabwe ijambo n’umwanya

Inshuro nyinshi abantu bavuga ibihuha baba bashaka guhabwa umwanya n’ijambo imbere y’abo babibwira. Ibyo bituma bahimba inkuru babwira umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu, ari nayo mpamvu nawe ushobora kubigenderamo, bakakuvugaho inkuru zitarizo.

2.Bashimishwa no kubona ubabaye

Hari abantu bashimishwa no kubona abandi bababaye. Hari abantu mu mitekerereze yabo bashimishwa no gutesha abandi agaciro, bakamusubiza inyuma, bakamusebya ndetse bakangiza umunezero wawe.

3. Niko baremye

Hari abantu mu mitekerereze yabo bakunda kuvuga ibihuha n’inkuru mpimbano. Bakaba babayeho bakunda kubeshya no kuvuga ibintu bitari byo kuri bagenzi babo. Akenshi usanga ari ingeso bakuranye kuva mu bwana, bakabaho bashaka kwangiza isura ya bagenzi babo babavugaho ibinyoma.

4. Baba bashaka kwica icyizere wifitemo

Hari abantu bakuvugaho inkuru mpimbano kugira ngo bakwangirize icyizere wifitemo, babone uko bazamura icyabo. Ntibaba bashakako ugumana icyizere wifitiye cyo gutera imbere ndetse n’ubushake ufite bwo gukomeza gutera intambwe ugana imbere.

5. Kukwangiriza isura

Ishyari, kwikunda n’ubugugu bishobora gutuma abantu bakuvugaho ibihuha kugira ngo bangize isura yawe imbere y’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu.

6.Kukubera igisitaza

Dufashe urugero rwo mu kazi ukora. Kuba ukora neza kandi abakoresha bawe bakwishimira bakanakuzamura mu ntera, hari abo bidashimisha. Kukuvugaho ibihuha ni kimwe mubyo bifashisha ngo bakwangishe abakoresha bawe,abandi bakozi mukorana.

Abantu benshi bagiye birukanwa ku kazi bitewe n’ibihuha byabavuzweho kandi barengana.

Nagirango nsoze mbashishikariza kwirinda kumva ibihuha ndetse n’inkuru zisebya abandi, kandi mujye mubanza mushishoze mubyo mukora byose, mwirinda guharabika abandi ndetse no kubasebya.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger