Utuntu Nutundi

Sobanukirwa: Kugeza kure igitsina mu igihe cyo gutera akabariro byangiza umugore cyane n’ubwo benshi bakeka ko baba bari kumushimisha

Benshi mu bagabo batekereza ko kugeza kure igitsina aribyo bigaragaza ko bazi gutera akabariro, nyamara ni ukwibeshya cyane. Ibi byangiza umugore wawe cyane ku rwego utari uzi ko byageraho. Muri iyi nkuru uragirwa inama yo kutageza kure igitsina cyawe, mu gihe uri gutera akabariro hamwe n’uwo mwashakanye.

Hagati ya nyababyeyi n’igitsina gore harimo inzira nto. Muri iyi nzira harimo umwanya ungana na 3-7 uturutse aho igitsina gore gitangiriye (Vagina Opening), rero bitewe n’ingano y’igitsina cyawe (Umugabo) ushobora kugera kure ukaba wakwangiza umudamu wawe mu myanya y’ibanga nyamara ukabikora uziko uri kwishimisha.

Mu gihe cyo gusangira ibyishimo, abagabo babwirwa ko kugeza kure (Deep Penetration), bakoresheje igitsina cyangwa ikindi kintu atari byiza cyane ku mugore, kuko bishobora gutuma habaho impanuka mu gitsina cye akaba yakwangirika mu buryo utazi kandi utateguye. Iyo umugabo agejeje igitsina cye kure umugore arababara cyane kandi bikaba bitandukanye n’uburyo busanzwe yumva mu gutera akabariro. Aha hari abagore bamwe na bamwe bihangana ariko nyuma hakaza kubaho impanuka yatewe n’uko kwihangana, kudafite aho guhuriye n’ibyishimo bisanzwe bibonekera mu mibonano mpuzabitsina.



Niba umugore wawe agaragaje ibimenyetso bitandukanye birimo ; Kuva amaraso bikabije, kuribwa munda yo hasi, n’ibindi bitandukanye, byose ni ibimenyetso bigaragaza ko wagejeje kure mu gihe wateraga akabariro nawe.

Byinshi muri ibi bimenyetso bigenda bikura gahoro gahoro ku buryo bishobora kuvamo izindi ndwara zitandukanye. Abagabo bagirwa inama yo kutageza kure igitsina cyabo mu gihe bari mu gikorwa nyirizina cyangwa mu gihe hari gukoreshwa ibindi bintu bisimbura igitsina gabo ku mugore, bikoreshwa n’abashaka kwimara ipfa.

Inkomoko: Healthline.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger