AmakuruUrukundo

Sobanukirwa ibintu umugore yakorera umugabo bikamwongerera ubushake bwo gutera akabariro

Akenshi abagore bavuga ko abagabo babo badakunda ko batera akabariro kuko niyo babikoze ngo biba ari nko kurangiza umuhango. Hakaba hari abibaza ikintu cyatuma abagabo babo babishimira mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina, bakayikora bishimye.

Hano hari uburyo wakoresha bigatuma umugabo wawe ahora agufitiye inyota mu gutera akabariro.

1. Bisaba ko uba uteye neza inyuma (Ibigaragara)

Niba ukeka ko hari ikiba cyabaye kidasanzwe, umubiri wawe nawo uri muri bimwe bishobora kuba impamvu. Ushobora kuba yaragushatse uteye neza ariko wamara kuba umugore ukabyibuha birenze ibyo yifuza ubundi yakureba akabona nta kiyumviro kindi wamutera, niba utari unabizi buriya abagabo bakunda abagore bateye neza kuko iyo uteye neza uba uteye ubusambo. Niba koko warabyibushye cyane ukimara kuba umugore, wiba umunebwe kora siporo ubundi urebe ko wagaruka ukamera uko wari umeze mbere.

2. Wiryama wiyoroshe wese

Iki ni ikintu buri mugore wese agomba kumenya. Ntuzigere uryama wiyoroshe hose, gerageza ugire aho usiga umugabo ari burebe ubundi akagira ubusambo. Ndakwizeza ko nukora ibi nkubwiye byibura ijoro rimwe uzabona igisubizo gishimishije giturutse ku mugabo.

3. Gerageza nujya kuryama wambare imyenda y’ijoro ikurura umugabo

Ariko njye ubundi siniyumvisha uburyo abagore batagomba kwambara akenda k’imbere gatuma umugabo yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina. Reka njye mbibire ibanga, buriya abagabo bakururwa n’umwenda w’imbere uteye neza nawe wareba ukavuga uti koko aka kenda ni keza “sexy”.

4. Wikwigira nkaho nta kintu ushoboye

Aha ni ho abagore bibeshya igihe kimwe na kimwe. Nukuvuga ngo niba hari ikibazo kibaye mu rugo wimera nkutaye umutwe ubundi utangire uhamagare umugabo umuhuruza aho yagiye, ahubwo wowe menya gufata umwanzuro w’urugo kuburyo umugabo nagenda agenda akwizeye ko umugore we ahari nta kibazo kiri bube utari bukemure. Ibi nabyo bituma umugabo yumva ahora akwishimiye iteka.

5. Shaka ikintu cyerekeranye no kwisiga cyatuma uhora uhumura neza

Niba utari ubizi ikintu cyatuma umugabo wawe aguhora iruhande n’impumuro nziza. Kandi ntibivuze ko wazanjya uhumura ku manywa ubundi n’ijoro ntuhumure, wowe niba ugiye kuryama n’umugabo wawe gerageza byibura itere agaparufe kuburyo n’ugera ku buriri yifuza ko mwegerana.

6. Rimwe na Rimwe jya umukorera ibintu bitunguranye (Surprise)

Dore indi nzira ishobora gutuma umugabo wawe ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina, niba mwogera nko mu nzu nta bana bahari, ujye mu rwogero wambaye ubusa cyangwa mu gihe uri koga usige urugi rufunguye cyangwa se mu gihe uvuye nko koga ukamubwira ngo agusigire mu mugongo cyane ko utahagera.

Ndakwizeza ko mu gihe azaba ari kugusiga niko ibyiyumviro bye bizagenda bihinduka bityo ntimuzamenya aho ubushake bwo gutera akabariro buturutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger