AmakuruUtuntu Nutundi

SOBANUKIRWA: Ese umugore utwite ajya mu.mihango? Iyo ayigiyemo biba byagenze bite?

IKIBAZO: Nabazaga niba umugore utwite yajya mu mihango? None se iyo ayigiyemo biba byatewe n’iki? Ese ubwo iyo nda ntiba igiye kuvamo?

IGISUBIZO: Muri rusange kujya mu mihango kandi utwite ntibibaho. Iyo haje amaraso ku mugore utwite, ibi byitwa ko yabonye amaraso, ariko ntabwo aba yagiye mu mihango, kuko kujya mu mihango ubundi bibaho kubera ko gusama bitabayeho. Ubusanzwe rero umugore wasamye ashobora kubona uturaso duke cyane amaze hafi ibyumweru nka bibiri akoze imibonano yatumye asama, ibi ngo bigaterwa n’uko igi rigeze mu mura, rimaze kubona aho riguma (aho ryicara), ari na ho rizakurira rikavamo agahinja. Gusa, ibi ntibiba ku bagore bose, ariko bijya bibaho kuri bake.

Nyuma yaho, ubundi umugore wasamye koko, ntabwo yakagombye kubona amaraso. Iyo abonye amaraso, kiba ari ikimenyetso kerekana ko inda ishobora kuba ishaka kuvamo, cyangwa se akaba afite ikindi kibazo runaka kwa muganga bashobora kumenya bamusuzumye.

Icyo gihe, yakagombye kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo barebe niba hari icyo bakora mu gihe basanze itaravamo. Urugero rw’ibibazo bitandukanye ushobora kuba ufite byagutera kubona amaraso utwite, ni nko kuba waba ufite ikibazo muri nyababyeyi, kuba waba wafashwe na “infection” runaka, ni nk’igihe watwitiye hanze y’umura, igihe nyababyeyi yitandukanyije n’umura, n’ibindi.

Na none kandi umubyeyi utwite ashobora kubona amaraso nyuma yo gukora imibonano, cyangwa se nyuma yo gukorerwa ikizamini runaka kwa muganga gituma bakora mu nda ibyara, nk’ikitwa “pap smear”. Hari igihe umugore agira amahirwe rero nyuma yo kubona amaraso inda ntivemo, hakaba n’igihe byanze ikavamo.

Gusa n’iyo yaba yavuyemo ubizi neza, ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo bagukurikirane barebe ko yavuyemo neza koko, nta kintu cyasigaye mu mura cyazaguteza ibibazo, haba vuba cyangwa kera; cyangwa se niba nta ndwara yabiteye igomba kuvurwa.

Ariko na none, ubaye ukiva, ni ngombwa ko kwa muganga bagira icyo bakumarira kugira ngo babihagarike. Ibuka ko ku mugore utagira rhesis (Rh-) abaye afite umugabo ufite rhesis (RH+), (cyangwa se yatewe inda n’umugabo ufite rhesis), iyo abonye amaraso atwite, inda yaba yavuyemo cyangwa se itavuyemo, biba bisobanuye ko amaraso y’umubyeyi ashobora kuba yivanze n’aya nyina, icyo gihe bagomba kumuha ya miti afata bitarenze amasaha 72 kugira ngo umubiri we udakora abasirikare bazajya barwanya rhesis, mu gihe yaba yari atwite umwana ufite rhesis.

Hanyuma ikindi, ni uko umubyeyi ufite ubwandu bwa Sida, aramutse abonye amaraso atwite, akagira amahirwe inda ntivemo, na byo bishobora kongera ibyago ko noneho ashobora kuzabyara umwana wanduye, mu gihe haba habayeho ikibazo cyatuma amaraso y’umubyeyi yaba yivanze n’ay’umwana atwite. Ni byiza rero mu gihe ubonye amaraso utwite, ko wakwihutira kwa muganga, akaba ari bo bagukorera ibisabwa kugira ngo ubuzima bukomeze neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger