AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Sobanukirwa byinshi ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption)

Uyu munsi turi taliki ya 15 Kanama 2019, akaba ari n’umunsi ukomeye muri Kiliziya Gatolika aho Abakilisto bayo bizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya benshi bita Asomusiyo (Assumption mu rurimi rw’icyongereza). Assumption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa.

Taliki ya 15 Kanama, ni italiki ngaruka mwaka buri mukilisto Gatolika afata nk’umunsi ukomeye umufasha kuzirikana umubyeyi Bikira Malia.

Ni umunsi wizihizwa hafi ku isi hose, ndetse mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda, ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.

Kuri uyu munsi benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, nubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko uyu munsi wizihizwa cyane na Kiliziya Gatolika, ariko ngo hari n’andi madini y’aba Orutodogisi (Orthodox) na angilikani bawizihiza.

Mu kwemera kw’abizihiza uyu munsi, ngo bizera ko ari bwo Bikiramariya (Mariya nyina wa Yesu/Yezu) yajyanwe mu ijuru.

Bikiramariya Nyina wa Yezu yajyanwe mu ijuru kuri uyu munsi

Muri Bibiriya nta hantu hagaragaza uburyo Bikiramariya yagiye mu ijuru, gusa ibitabo bitandukanye by’iyobokamana rya Kiliziya Gatolika bigaragaza ko Bikiramariya yajyanwe mu ijuru n’imbaraga z’Imana nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku isi akabaho adacumura bityo bagasobanura ko yatsinze icyaha n’urupfu.

Hari abifashisha amasomo yo mu 1 Abakorinto 15:54 ndetse no mu Itangiriro 3:15 basobanura ibyo kujya mu ijuru kwa Bikiramariya nyuma yo kurangiza ubuzima bwe bwa hano ku isi.

Iyi myemerere ivuga ko Bikiramariya yajyanwe mu ijuru yazanywe bwa mbere mu isi na Papa Piyo XII, mu mwaka wa 1950 ashyiraho ihame ryo kwizihiza uyu munsi.

Icyo gihe Papa Piyo XII yaravuze ati: “Mu bushobozi bw’umwami wacu Yezu Kirisitu, ari na we mwami w’intumwa Petero na Pawulo, no mu bubasha bwanjye bwite, ntangaje ku mugaragaro iri teka ritagatifu ko umubiri wa Bikiramariya n’umwuka we byazamuwe mu ijuru nyuma yuko arangije ubuzima bwe bwa hano ku isi.”

Ihame ryavuzwe na Papa Piyo XII ntabwo ryasobanuye neza niba Bikiramariya yarajyanwe mu ijuru abanje gupfa cyangwa niba yaragiye mu ijuru adapfuye.

Gusa kubera ko nta mushumba wa Kiliziya Gatolika n’umwe igeze avuga ko Bikiramariya yabanje gupfa mbere yo kujyanwa mu ijuru, abakirisito Gatilika benshi bizera ko yajyanwe mu ijuru adapfuye.

Gusa ngo bamwe mu bakirisito Gatolika bo mu burengerazuba biganje muri Orthodox bemera ko Bikiramariya yapfuye ariko nyuma yo gupfa akazuka hashize iminsi itatu akakirwa n’ijuru nk’uko byagenze ku muhungu we Yesu nubwo hari n’abahamya ko Bikiramariya atigeze apfa.

Urubuga rwa Wikipedia rukomeza rutubwira ko Kiliziya Gatolika ifata igice cya 12 cy’Ibyahishuwe nk’ibyanditswe bisobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya hari abavuga ko ari impano yaturutse mu ijuru y’uko yabaye nyina wa Yesu. Ndetse benshi bizera ko kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya bishimangira isezerano rivuga ko abakiranutsi bazajyanwa muri Paradizo ku iherezo ry’ubuzima bwo mu isi.

Abenshi bizera ko ibara ry’ubururu bw’ikirere ari ryo ryagenewe kwambarwa kuri uyu munsi kuko rifitanye isano n’ijuru ndetse no kwera n’ukuri.

Mu myaka ya kera cyane, hari abizihizaga uyu munsi bakora ikimenyetso cyo kujugunya ibiceri (amafaranga) mu mihanda babinyujije mu madirishya y’inzugi, mu rwego rwo kwerekana uburumbuke muby’ubukungu.

Gusa kuri ubu, usanga abenshi bawizihiza bakora ibimenyetso byo kubaha Bikiramariya babikorera imbere y’amashusho y’inkorano ashushanya Bikiramariya, bakavuga imivugo yo kumusingiza n’indirimbo zo kumurata.

Imbaga y’Abakirisito gatorika kuya 15 Kanama baba berekeje i Kibeho akaba ari ho bizihiriza uyu munsi dore ko banahafata nk’ubutaka butagatifu kubera amabonekerwa yahabaye mu myaka ya 1981 na 1982.

Kuri uyu munsi Abakiristo batandukanye baba bagiye i Kibeho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger