Amakuru ashushyeImikino

Simba Sports Club yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha Tuyisenge Jacques

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques usanzwe akinira ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Uyu musore w’imyaka 29 amaze igihe yifuzwa cyane n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Tanzania aravuga ko na Simba yinjiye mu rugamba rwo kuba yamusinyisha.

Ikipe ya AS Vita Club ya Général Major Gabriel Amisi Kumba uzwi ku kazina ka”Tango Fort”irifuza gusimbuza Tuyisenge Jacques rutahizamu Jean-Marc Makusu Mundele yagenderagaho wamaze kuyivamo yerekeza mu kipe ya Renaissance Sportive de Berkane yo mu gihugu cya Maroc aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Ni mu gihe Umuherwe Mohammed Dewji wa Simba we yifuza kujyana Tuyisenge muri Tanzania, akongera kumuhuza na Meddie Kagere bahoze bakinana mu kipe ya Gor Mahia.

Uretse aya makipe yombi yifuza uyu musore, hari n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi amwifuza nk’uko biherutse gutangazwa na Hassan Oktay usanzwe ari umutoza mukuru wa Gor Mahia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger