AmakuruImikino

Simba SC ya Kagere na Haruna ishobora gukina umukino wa gicuti na FC Sevilla

Ikipe ya FC Sevilla yo mu gihugu cya Espagne itegerejwe i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho izakinira umukino wa gicuti uzayihuza n’imwe mu makipe ya Yanga Africans na Simba SC ikinamo Haruna Niyonzima na Meddie Kagere.

Nta gihindutse uyu mukino uzaba ku wa 23 Gicurasi. Uzabera kuri Uhuru Stadium i Dar Es Salaam.

FC Sevilla izaba ibaye ikipe ya kabiri ikomeye yo ku mugabane w’u Burayi ije mu gihugu cya Tanzania, nyuma ya Everton yo mu Bwongereza yahakiniye umukino wa gicuti na Gor Mahia yo muri Kenya.

Ni umukino wari wateguwe na Company ya SportPesa itera inkunga aya makipe yombi.

Iyi Company ikomeye mu bijyanye no gukina imikino y’amahirwe ni na yo yatumiye Sevilla kugira ngo izaze muri Tanzania, nk’inzira yatuma yagurira ibikorwa byayo muri shampiyona ya Espagne iza ku mwanya wa mbere mu zikomeye ku isi. Ni amakuru yemejwe na Tarimba Abbas ushinzwe imiyoborere muri SportPesa.

Simba SC izakina na Seville FC, mu gihe izaba ishoboye gutsinda Young Africans mu mukino wa kamarampaka wo gushaka ugomba gukina n’iriya kipe yo muri Espagne.

Abanya-Tanzania bakiranye yombi ariya makuru, dore ko bari bamaze igihe bifuza kubona ikipe yo mu gihugu cyabo ikina n’ikipe yo ku mugabane w’u Burayi. Muri 2018 bari kubona amahirwe nk’aya ubwo Everton yazaga mu gihugu cyabo, gusa birangira ikinnye na Gor Mahia yo muri Kenya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger