Imikino

Sibomana Patrick yasubiye i Burayi

Sibomana Patrick yasubiye i Burayi aho akina muri shampiyona ya Belarus ndetse anasiga umugore we ,Uwase Housnat Soultan,  hano i Kigali nyuma yuko bari bari kumwe muri Belarus akazamusangayo amaze kwibaruka.

Rutahizamu w’umunyarwanda  ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mutarama 2018 yasubiye ku mugabane w’i Buyarayi mu ikipe ye nyuma y’ikiruhuko yari amazemo iminsi hano mu Rwanda. Sibonana Patrick yasize umugore we hano mu Rwanda kubera ko ari hafi kwibaruka umwana wabo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 nibwo Uwase Housnat Soultan yasanze umugabo we Sibomana Patrick muri Belarus aho akina mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Shakhtyor Soligorsk.

Tariki 4 Kanama 2017 nibwo rutahizamu w’umunyarwanda Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yasinye imyaka 3 mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk avuye muri APR FC.

Shakhtyor Soligorsk FC Pappy akinamo yashinzwe mu 1961. Yambara amabara y’umuhondo n’umukara. Ikinira kuri stade yitwa Stade Stroitel yicarwamo n’abagera kuri 4200.

Yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere muri Belarusian Premier League mu 1992. Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu 2005. Mu myaka ya 2010, 2011, 2012 na 2013 yasoje ku mwanya wa kabiri. Inafite ibikombe bibiri by’Igihugu ’Belarusian Cup, yatwaye mu 2004 na 2014.

Biélorussie cyangwa se Bélarus ni igihugu cyo ku mugabane w’i Burayi mu gice cy’Iburasirazuba. Gikora ku nyanja , kigahana imbibi n’ibihugu nka Pologne mu Burengerazuba bwacyo naho Majyaruguru hakaba Lettonie na Lituanie mu Burasirazuba hari Uburusiya naho mu Majyepfo kigahana imbibi na Ukraine.

Tariki 20 Gicurasi 2017 nibwo Sibomana Patrick yarushinze na Uwase Housnat Soultan nyuma y’imyaka 5 bamaranye bakundana. Patrick na Housna batangiye gukundana ubwo bigaga ku kigo cya APE Rugunga. Batangiye gukundana ubwo biganaga muri iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Pappy asezera ku mugore we
Namara kwibaruka azamusangayo

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger