AmakuruImikino

Sibomana Patrick Papy yatangiye gutaha imitima y’abafana ba Young Africans

Umunyarwanda Sibomana Patrick Papy yatangiye gutaha imitima y’abafana ba Young Africans yo muri Tanzania, nyuma yo kwitwara neza mu mikino itanu amaze gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hariya muri Tanzania.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ni bwo Papy yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Young Africans.

Mu gihe hashize amezi abiri yonyine uyu musore akinira iyi kipe yambara amabara y’umuhondo n’icyatsi, Sibomana Patrick wageze muri iyi kipe avuye muri Mukura VS ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abafana ba Young Africans, kubera ikizere atanga muri iyi kipe.

Papy aheruka gutsindira Young Africans igitego ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ubwo iyi kipe yakinaga na Mlandege FC yo muri Zanzibar mu mukino wa gicuti ubanziriza uwa CAF Champions League izakina na Township Rollers yo muri Botswana ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Muri uyu mukino warangiye Young Africans itsinze ibitego 4-1, Papy yatsinzemo icya mbere cyabonetse ku munota wa kabiri nyuma yo kurekurira ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina bikarangira umupira uruhukiye mu rucundura.

Mbere y’aho gato nanone uyu musore yari yanyeganyeje incundura ubwo Young Africans yakinaga na Kariobangi Sharks yo muri Kenya.

Muri rusange Papy amaze gukinira Young Africans imikino itanu aho yayitsindiyemo ibitego birindwi.

Abenshi mu bafana ba Young Africans batangiye gufata uyu musore nk’umusimbura wa Haruna Niyonzima Fundi wabakiniye kuva muri 2010 nyuma yo kwerekeza muri Mukeba Simba SC.

Ibi bishimangirwa n’Umukongomani Mwinyi Zahera utoza ikipe ya Yanga.

Ati” ‘Sibomana ni umukinnyi twitezeho byinshi kuko yerekanye ubushobozi mu mikino ibanziriza amarushanwa. Numvise abafana bamwita umusimbura wa Haruna wagiye 2017 ariko njye siko mbibona. Nubaha Haruna kuko yashoboye gukina imyaka myinshi ku gitutu kandi yitwara neza bityo uyu bakomoka hamwe biramusaba kubanza gukora cyane. Ariko kuko atsinda ibitego, wabona anakunzwe na benshi kurusha Haruna ntabwo byaba bitangaje.’’

Sibomana Patrick Papy ari kwitwara neza muri Young Africans, mu gihe muri mukeba wayo Simba SC na ho hari undi munyarwanda witwa Meddie Kagere udahwema kunyeganyeza incundura.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger