AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sibomana Patrick Pappy yasheshe amasezerano na Shakhtyor yakiniraga

Rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Pappy wari umaze Umwaka n’amezi atatu akinira Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, yamaze gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe.

Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe w’umukobwa yari yarageze muri iyi kipe yo muri Beralus muri Kanama 2017 avuye muri APR FC. Ni nyuma yo kuyisinyamo amasezerano y’imyaka 3,

Bwa mbere amakuru y’uko uyu musore ashaka kuva muri Shakhtyor yamenyekanye muri Kanama uyu mwaka. Sibomana Patrick yari yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva muri iriya kipe mu rwego rwo kuba hafi y’umuryango we.

Sibomana Patrick yongeye gushimangira aya makuru muri Kanama uyu mwaka ubwo yari yaje mu Rwanda mu rwego rwo kubonana n’umuryango we bari bamaze igihe kirekire batabonana. Iki gihe yabwiye itangazamakuru ko icyamuzanye ari umuryango we bari bakumburanye, gusa ko bibaye bibaye ngombwa ntasubire i Burayi yashaka ikipe akinira mu Rwanda.

Ati” nje mu kiruhuko gito, nibishoboka umwaka utaha sinzaba nkikina yo ariko kugeza ubu ndacyari umukinnyi wa Shakhtyor Soligorsk nzasubirayo tariki 12 Kanama ubwo kuri 13 ni mumbona inaha muzamenye ko ntazasubirayo, Rayon Sports ni kipe nziza ndetse na APR FC, mu Rwanda hari amakipe abiri atwara ibikombe kuba nayikinira si bintu bibi. Rayon Sports twaravuganye ariko nta cyo twagezeho, nta bwo byakunda, mfite manager niwe ubikurikirana ubwo ibizavamo ni byo.”

Magingo aya Sibomana Patrick yamaze gusesa aya masezerano nk’uko yahamirije ikinyamakuru Eachamps aya makuru.

Ati” Ntabwo nzakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino, byamaze kwemezwa.Bari banze kundekura ariko ubu twamaze gusesa amasezerano ntabwo nzabakinira umwaka utaha. ”

Sibomana yakomeje avuga ko ataramenya neza aho agomba kwerekeza.

Biteganyijwe ko Sibomana Patrick Papy azaza mu biruhuko mu Kuboza 2018 akaba azazira rimwe atazasubira muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger