AmakuruImikino

Sibomana Patrick na Biramahire Abedy berekeje muri Mukura VS

Ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze kwibikaho abakinnyi babiri bakina basatira izamu, aba akaba ari Sibomana Patrick uzwi ku kazina ka Pappy na Abedy Biramahire.

Ni nyuma y’igihe gito aba basore bombi bagarutse mu Rwanda, nyuma yo kudahirwa n’amakipe yo hanze bari barerekejemo.

Biramahire Abedy yagarutse mu Rwanda nyuma yo kudahirwa na Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia yari yarerekejemo mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu gihe Sibomana Patrick Pappy we yaje nyuma yo gutandukana na Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Aba basore bombi basinye muri Mukura igihe kingana n’amezi atandatu.

Isinyisha ry’aba basore bombi rije rikuraho amakuru yavugaga ko bashobora kuba barerekeje mu kipe ya Kiyovu Sports. Amakuru yari yatangajwe mu minsi mike ishize yavugaga ko Sibomana Patrick Pappy yaguzwe miliyoni imwe n’igice z’Amanyarwanda na Heroes yo mu kiciro cya kabiri, nyuma ngo ikamutiza Kiyovu Sports.

Hari amakuru avuga kandi ko Pappy yagiranye ibiganiro na AS Kigali gusa bikarangira impande zombi zinaniwe kumvikana ku bijyanye n’amafaranga.

Patrick Sibomana na Abedy Biramahire bagiye gufasha Mukura VS gukomeza urugamba rwa shampiyona irimo. Iyi kipe yo mu karere ka Huye iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, inyuma ya APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe ya Mukura kandi yamaze gutandukana n’Umugande Mutebi Rashid wamaze kwerekeza mu kipe ya Etincelles y’i Ruabavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger