AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi yahawe urwamenyo mu gitaramo cyabereye Jinja

Umuhanzi Sheebah Karungi wamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, yananiwe gushimisha abitabiriye igitaramo cyabereye Jinja, batangira kumuha inkwenene bamwita umuririmbyi utazi icyo gukora ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yari amaze igihe ategerejwe n’abatari bake, nk’umuhanzi wagombaga kubataramira mu gitaramo cy’iserukiramuco ryiswe Nyege Nyege  ryabereye  mu gace ka Jinja, umubare w’abakunzi b’umuziki batari bake bacyitabira ku bwinshi.

Ubwo Sheebah yari ari ku rubyiniro, yakoresheje uburyo bwose agerageza gushimisha abakunzi be bamuhanze amaso,birangira ntacyo bitanze.

Bamwe batangiye ku munenga ku ikubitiro ubwo yageraga ku rubyiniro bagatangira kwiyamira bavuga ko imyambarire ye ariyo kubatera umwaku ahubwo ko atariyo gutuma bishimana nawe mu njyana nziza y’umuziki.

Nk’uko bimaze igihe bicicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah amaze iminsi aterana amagambo na mugenzi we Cindy Sanyu nawe ukorera umuziki muri Uganda.

Cindy yavugaga ko Sheebah Karungi atazi kuririmba ko agomba kumwegera akamwereka uko baririmba. Icyo gihe Sheebah nawe yatangaje ko Cindy nawe agomba kumwegera akamwereka uko abandi biteza imbere bakagira ibikorwa remezo bifatika kuburyo nawe ashobora kwiyubakira inzu nziza.

Ibi kanadi abitabiriye igitaramo cyabereye ahitwa Nyege Nyege,babigarutseho bavuga ko Sheebah akwiye kwifashisha zimwe mu ndirimbo za Cindy Sanyu kugira ngo imiririmbire ye ku rubyiniro ibashe kuba myiza.

Kugeza ubu Sheebah we, ntacyo aratangaza kubyamuvuzweho ubwo yashinjwaga n’abafana ko atazi kwigaragaza neza ku rubyiniro.

Sheebah karungi yiswe umuhanzi utazi kwigaragaza neza ku rubyiniro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger