AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi ntakitabiriye igitaramo cya Kigali Summer Fest

Umugandekazi Sheebah Karungi wari utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, ntakitabiriye iki gitaramo kubera impamvu zitunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi, yatangaje ko ababajwe cyane no gutangaza ko atacyitabiriye igitaramo cya Kigali Summer Fest yatumiwemo.

Uyu muhanzikazi wagombaga kuba yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ariko ntiyaza, ni mu gihe mugenzi we wagombaga kuva muri Tanzania, Rich Mavoko we yaraye ahageze akaba ari nawe wagizwe umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.

Nk’uko bigaragara kuri ku itangangazo ryashyizweho umukono n’abareberera inyungu za Sheebah Karungi , bavuze ko abategura iki gitaramo bakoze ibishoboka byose ngo uyu muhanzikazi agere i Kigali ariko akaba atabashije kwitabira iki gitaramo ngo kubera impamvu zitabaturutseho nabo bamenye mbere y’uko bahaguruka.

Yagize ati”Nshuti bafana, tubabajwe no kubamenyesha ko tutari buririmbe muri Kigali Summer Fest 2019 iteganyijwe 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali bitewe n’impamvu zitaduturutseho twamenye mbere y’uko duhaguruka. N’ubwo abateguye igitaramo bakoze ibyo basabwa byose ariko ntibyakunda. Murakoze ku bw’ubufasha bwanyu twiteguye kuzabonana na none muri Kigali Summer Fest itaha. Ndabiginze mwemere ubusabe bwanjye.”

Iki gitaramo cyateguwe n’inzu itunganya umuziki ya The Mane iyobowe na Baadrama kiraza kuririmbamo na Rich Mavoko wo muri Tanzania n’abandi bahanzi nyarwanda besnhi batandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger