AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Sheebah Karungi agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 27 Nyakanga 2019, kigiye kujya kiba buri mwaka nkuko abagiteguye babitangaje.

Ni igitaramo cyiswe Kigali Summer Festival, igitaramo kigiye kubera i Kigali kizahuza abahanzi benshi b’abanyarwanda na Sheebah Karungi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizajya kiba ngarukamwaka kikitabirwa nabahanzi banyuranye bakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse ahandi hose ku Isi mu rwego rwo gushimisha abatuye mu mujyi wa Kigali n’abashyitsi batembereye uyu mujyi.

Igitaramo biteganyijwe ko Sheebah azitabira i Kigali

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo Denis Rwema yatangaje ko ibiganiro na Sheebah byarangiye ndetse bamwe mu bahanzi ba hano imbere mu gihugu bamaze kubaganiriza hari nabamaze kuboneka.

Sheebah akunze kurangwa n’imyambarire itungura benshi iyo ari kurubyiniro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger