Amakuru ashushyeImikino

Shampiyona: Umunsi wa 2 wasize APR FC na AS Kigali zimwenyura, Rayon Sports ibabazwa na Kiyovu SC

Umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasojwe ejo ku wa Gatatu, wasize amakipe ya APR FC na AS Kigali amwenyura, mu gihe Rayon Sports yababajwe na mukeba wayo Kiyovu Sports.

Kuva ku itariki ya 01 Gicurasi iyi shampiyona iri gukinwa mu buryo bw’amatsinda, mu rwego rwo kugira ngo izarangirire ku gihe.

Icyemezo cyo gukina iyi shampiyona mu buryo bw’amatsinda cyafashwe nyuma y’igihe kirekire yarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko nyuma y’imikino ibanza n’iyo kwishyura mu matsinda, amakipe abiri azaba yabaye aya mbere muri buri tsinda azahita agera muri 1/4 cy’irangiza, hanyuma akagenda akuranamo kugeza habonetse ebyiri zizahurira ku mukino wa nyuma.

AS Kigali ikomeje kwitwara neza

Nyuma yo kwitwara neza inyagira Musanze FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa mbere, ikipe ya AS Kigali yongeye guha abakunzi bayo ibyishimo ubwo yatsindaga Police FC ibitego 2-0.

Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D Abanyamujyi bari bakiriyemo Police kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Kabiri.

Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino by’Umurundi Shaban Hussein cyo kimwe na Biramahire Abeddy Christophe, byari bihagije kugira ngo AS Kigali itware amanota atatu, ndetse inakomeza kuyobora itsinda C n’amanota atandatu.

Muri iri tsinda kandi Musanze FC yatsinze Etincelles ibitego 3-1 iyisanze iwayo, bituma iyi kipe y’i Rubavu yari yananyagiwe na Police FC ibitego 5-1 ku munsi wa mbere igumana umwanya wa nyuma mu tsinda n’ubusa bw’amanota.

Iyi Etincelles ku munsi wa gatatu igomba guhura na AS Kigali, mu gihe Musanze FC igomba kwisobanura na Police banganya amanota.

Espoir ikomeje gutungurana mu tsinda D

Ku wa Kabiri kandi habaye imikino ibiri yo mu tsinda D yasize ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi iriyoboye n’amanota 6.

Iyi Espoir yatsinze Mukura VS ibitego 3-1, byiyongera ku gitego 1-0 yari yatsinze Marines FC ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Iyi Marines ni yo ifite umwanya wa kabiri mu tsinda n’amanota atatu, nyuma yo kujya gutsindira Sunrise i Nyagatare igitego 1-0, mu gihe Sunrise na Mukura ari zo za nyuma muri ririya tsinda n’inota rimwe zakuye mu mukino zaguyemo miswi igitego 1-1.

Ikipe ya Marines ku munsi wa 3 izakina na Mukura VS, mu gihe Espoir FC izisobanura na Sunrise.

APR FC yatsinze AS Muhanga, Rayon Sports ibabazwa na Kiyovu Sports

Umunsi wa kabiri wa shampiyona wasojwe ku wa Gatatu, usiga abafana ba APR FC bamwenyura, mu gihe aba Rayon Sports barajwe nabi na Kiyovu Sports.

APR FC iheruka gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019/2020, yari yasuye AS Muhanga mu mukino wa kabiri wo mu tsinda A wabereye i Muhanga.

Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yagiye gukina, mu gihe yari yashoboye gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Mu mvura y’amahindu yagwaga i Muhanga, APR FC yashoboye kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 3-1.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Danny Usengimana (kuri penaliti) cyo kimwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’; ndetse n’igitego cya Bizimana Yannick byari bihagije ngo APR FC ibone intsinzi.

AS Muhanga itarakinnye umukino w’umunsi wa mbere kubera abakinnyi 12 banduye COVID-19 bari bayigaragayemo, yabonye impozamarira mu minota ya nyuma y’umukino ibifashijwemo na Mizero Parfait kuri penaliti.

APR FC ikomeje kuyobora iri tsinda n’amanota atandatu, mbere yo guhura na Bugesera FC inganya na Muhanga ubusa ku Cyumweru.

Ni Bugesera yo yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-2, mu mukino wabereye i Nyamata.

Mu gihe APR FC yarimo itsinda AS Muhanga, Rayon Sports yo yarimo ihatana na Kiyovu Sports mu mukino wo mu tsinda B yari yayisuyemo kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino watangiranye ibitego ku mpande zombi, mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Umukongomani Manasseh Mutatu ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu kuri Coup-Franc yo ku munota wa gatatu, gusa iki gitego kiza kwishyurwa na Robert Saba ku munota wa karindwi.

Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na Gislain Armel, gusa kiza kwishyurwa na Idrissa Dagnogo mbere y’uko Umurundi Bigirimana Abedi atsindira Kiyovu Sports igitego cy’intsinzi kuri penaliti yo ku munota wa 86 w’umukino.

Ikipe ya Rutsiro yanganyije na Gasogi igitego 1-1 ni yo iyoboye itsinda B n’amanota ane, igakurikirwa na Kiyovu Sports cyo kimwe na Rayon Sports zifite amanota atatu.

Gasogi United ni yo iza ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda n’inota rumwe, mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports izaba ihura na Rutsiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger