AmakuruImikino

Shampiyona ku munsi wa nyuma: APR FC na AS Kigali zigomba kumenya utwara igikombe

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu ku wa 27 ni bwo hamenyekana ugomba kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’uyu mwaka, hagati ya APR FC iyoboye shampiyona na AS Kigali ikomeje kuyirya insyataburenge.

Uru rubanza rugomba gukemuka uyu munsi hakinwa imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona ari na yo isoza shampiyona ya 2017/18.

Ikipe ya APR FC ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe iraba yasuye Espoir FC. Ni umukino uza kubera kuri Stade National Amahoro i Remera. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yitegura kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa gatanu, iraza gukina uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza J. Baptiste ufite amakarita y’umuhondo.

Iyi kipe irasabwa byibura kunganya uyu mukino igahita yitwarira shampiyona ya 17 mu mateka yayo.

Undi mukino ufite icyo uvuze ku gikombe cya shampiyona ni uhuza Musanze na AS Kigali. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze. AS Kigali iza kuba idafite rutahizamu wayo Michel Ndahinduka irasabwa gutsinda uyu mukino, gusa igasengera ko Espoir itsinda APR FC.

Undi mukino tutarenza imboni ni uhuza Marines FC na Rayon Sports. Uyu mukino uraza kubera kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, gusa aya makipe yombi ntacyo arwanira kuko Rayon Sports yamaze kwizera kurangiza ku mwanya wa gatatu, Marines na yo ikaba yaramaze kwizera kuguma mu kiciro cya mbere.

Cyakoze cyo ntitugomba kwirengagiza ko uyu uri muri imwe mu mikino ibamo gukanirana, cyane ku ruhande rwa FC Marines yakunze kugenda igora Rayon Sports mu myaka yashize.

Mu yindi mikino:

Gicumbi FC irakira Etincelles FC (Gicumbi)
Police FC yakire Kirehe FC (Stade ya Kigali)
Mukura VS irakira Bugesera (Stade Huye)
Sunrise FC irakira Miroplast FC (Nyagatare)
Amagaju FC yakire SC Kiyovu (Nyagisenyi).

Abatemerewe gukina kubera amakarita:

1. Ngiriyeze Abdoul (Espoir FC)
2. Uwihoreye Jean Paul (SC Kiyovu)
3. Ndayishimiye Christophe (Mukura VS)
4. Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC)
5. Ndahinduka Michel AS Kigali)
6. Bisangwa Jean Luc (Amagaju FC)
7. Masudi Abdallah (Kirehe FC)
8. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
9. Ndarabu Hussein (Gicumbi FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger