AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Shampiyona irasubukurwa, Dore uko amakipe azahura

Ku munsi w’Ejo kuwa jabiri tariki ya 3 Werurwe 2020, nibw hateganyijwe ko imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 21.

Ni shampiyiyona igiye gukomeza nyuma y’akaruhuko kari kafashwe kubera ikipe y’igihugu yarimo yitegura imikino ibiri ya gishuti uwa Cameroun na Congo Brazaville.

Umunsi wa 21 uzakinwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu. Ku munsi w’ejo nta mikino ikomeye ihari, imikino yose ifatwa nk’iy’umunsi iri ku wa Gatatu.

Umukino witezwe na benshi ni umukino uzahuza APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 48 ndetse na Police FC ya kabiri ifite amanota 43. Umukino uheruka banganyije 1-1.

Rayon Sports ya 3 ku rutonde rwa shampiyona izaba yasuye Etincelles kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Uko amakipe azahura guhera ku munsi w’ejo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger