Imyidagaduro

Shaddyboo yeruye akuraho urujijo ku rukundo rwe na Diamond

Hashize iminsi itari mike hano mu Rwanda Shaddyboo atigisa imbuga nkoranyambaga yewe haba ibinyamakuru , Radiyo na Televiziyo hadasibamo inkuru ivuga urukundo rwa Diamond na Shaddyboo ariko aho uyu munyarwandakazi amenyeye ko byatangiye no kwandikwa muri Tanzaniya yahakanye iby’uru rukundo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018 nibwo twabagejeho inkuru yavugaga ko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Tanzaniya Bongo 5 cyazindutse cyandika ko umuhanzi Diamond Platinumz ari mu rukundo mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane na ShaddyBoo ndetse bakagenda berekana n’ingero zaho aba bombi bahuriye.

Nta kabuza rero Isi yabaye umudugudu kubera iterambere , no mu Rwanda iyo nkuru yahageze maze Shaddyboo atungurwa nayo makuru abibajijwe ho abyamaganira kure avuga ko badakundana.

Yagize ati :”Nkundana na Diamond eeeeh nta nibyo nabonye…Eeeeeh yegoko [Aseka] Nta makuru bafite ahubwo  ahubwo barashaka ayandi makuru yanjye na Diamond ubwo.”

Iki kinyamakuru cyanashingiye kandi ku kuba Shaddyboo yaritabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko bya Diamond byabaye kuwa 02 Ukwakira 2017, ibi bakaba babishingiyeho bavuga ko aba bombi bakundana mu ibanga.

Nanone kandi ibyo ntibihagije kuko ku italiki ya 1 Mutarama 2018, uyu mukobwa yitabiriye igitaramo cya Diamond cyabereye Naivasha, muri Kenya, ari naho amafoto yagaragaje aba bombi bari kumwe mu cyumba hamwe n’umufotozi wa WCB uzwi ku izina rya Lukambu.

Bongo5  yakomeje ivuga ko  ubwo aba bombi bari barikumwe muri Kenya, bagaragaye bambaye inkweto zisa bituma benshi mu bakunzi baba bombi batekereza ko bari mu rukundo.

Kuri ibyo byose rero Shaddyboo yavuze ko afitanye ubushuti busanzwe na Diamond ko nta bintu birenze Bihari . Shaddyboo ati :” Hari ubushuti busanzwe nta birenze Bihari, Nta kintu kinini hagati yanjye na Diamond. Ni inshuti isanzwe n’uko dukora akazi kamwe [ Diamond ni umuhanzi ariko Shaddboo we ntabwo ari umuhanzi]. Kuba naritabiriye isabukuru y’amavuko ye ni uko ndi umufana erega nk’uko nawe uri umufana. Umva ndi umufana we ubyumve peee nta bindi bya hatari. Ndi umufana nk’abandi bose basanzwe.”

Shaddyboo  uvugwa ko yaba afitanye urukundo rwihariye n’umuhanzi Diamond Platnumz yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh, bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, uretse Diamond ariko , Shaddyboo akunzwe kuvugwaho umubano wihariye hagati ye n’abahanzi bakomeye bo hanze dore ko yongeye kuvugwaho inkuru nk’izi hagati ye na Davido ubwo aheruka mu Rwanda ku ya 24 Gashyantare 2018, icyakora aherutse gutangaza ko abo basitari bo hanze baza babaririza izina Shaddyboo ahamya ko nta numwe ajya kwishakira ahubwo bose baza babaza Shaddyboo.

Shaddyboo yari yambaye udukweto dusa neza nutwa Diamond
Iyi niyo foto ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyakoresheje

Uyu niwe gafotozi wa Diamond bivugwa ko ariwe wafotoye Shaddyboo iyo foto iri hejuru….ibyumba barimo birasa
Inkuru ya Bongo5 ni uko yavugaga

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger