AmakuruImyidagaduro

ShaddyBoo yahawe inkwenene kubera igitekerezo cyo kuba umuhanzi

ShaddyBoo umaze kuba umwe mu bumvikana cyane mu matwi y’abantu batandukanye kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, yahawe inkwenene n’abakunzi be nyuma y’igitekerezo yatanze cyo kuba yakwinjira mu ruhando rwa muzika.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse asaba ibitekerezo abakunzi be icyo batekereza mu gihe yaba yabaye umuhanzi.

Yagize ati: Mutekereza iki ndamutse mbaye umuhanzi?”

Ubu butumwa bwe bwaherekejwe n’ibitekerezo byinshi bitandukanye bimwunganira benshi bamugira inama yo kwikomereza kubyina no kuzunguza ikibuno nk’uko asanzwe abigenza kubera ko kubyina no kuririmba ari ibintu bibiri bitandukanye.

Hari uwamubajije niba mu buzima bwe yaba yarigeze agerageza kuririmba nk’uko yagaragaje impano afite yo gukaraga umubyimba ku mbugankoranyambaga.

Benshi bamusubije ko icyiza ari uko yareka kwinjira mu muziki ahubwo akarushaho gukaza imyitozo yo gutigisa amabuno,umuziki akawurekera abandi kuko byaba bitangaje kubona ShaddyBoo aririmba.

Gusa n’ubwo benshi bamusubije bagaragaza ko ari ibidashoboka gusa, hari n’abamwunganiye bavuga ko aramutse abyiyumvamo yagerageza impano kuko na Asinah yararimbye biramuhira.

Shaddy Boo yahawe inama yo gukomeza kwizunguriza ikibuno
yahawe urwamenyo ubwo yabazaga uko byagaragara aramutse abaye umuhanzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger