AmakuruImyidagaduro

Shaddyboo yacyuriye abakunzi be abaratira akamaro gakomeye abafitiye +AMAFOTO

Mbabazi Shadia wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yaratiye abakunzi be akamaro gakomeye afite imbere ya bo cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga uyu mugore yigaragarizaho cyane.

Ubusanzwe abantu benshi bamenye izina Shaddyboo kubera imbuga zitandukanye akurikirwaho n’imbaga nyamwinshi harimo Instagram, Twitter n’izindi.

Abinyujije ku ruuta rwe rwa Twiiter, Shaddy Boo yanditse ubutuma yivuga ibigwi ndetse anabagaragariza ko ari umwe mu batuma benshi babona ibitotsi mu gihe hari ubutumwa runaka yatambukije ku nkuta ze.

Yagize ati:” Ninjye gishuko cyanyu, iyo nta postinze bamwe barara bakanuye”. Ubu butumwa Shaddy boo yabuherekezanyije aka Emoj kariho udutima, bigaragaza ko akunda urwego ariho mu gususurutsa benshi.

Uyu mugore amenyereweho gutera urwenya rwa hato na hato imbere y’abakunzi be, nabo bakagenda bamusubiza baciye ahabugenewe, ubishimye akabimugaragariza n’utabyishimiye agahagarara ku ruhande rwe.

Benshi mu basomye ubu butumwa bwe, nabo bakomerejeho baramutakagiza bamwita umugore w’igikundiro, ariko mu buzima impande ni ebyirihari abamwise umwirasi abandi bati ubwo “umaze kubyimba”.

Shady Boo amenyerewe cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga atambutsaho bimwe mu bikorwa byamamaza ariko akenshi ashyiraho amafoto n’amashusho bye bishotora abagabo bitewe n’ukuntu aba agaragaza ibimenyetso byo gushaka kubereka ubwambure bwe hakaburiraho gato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger