AmakuruImyidagaduro

ShaddyBoo ntiyiyumvisha ukuntu abarangije kwiga abenshi ari abakene

Umunyarwandakazi wamamaye kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga  nahandi muri iyi minsi asigaye akoresha cyane urubuga rwa Twitter cyane aho anyuza ibitekerezo bigiye bitandukanye yibasiwe na bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga kubera ubutumwa yahanyujije.

Shaddyboo kuwa 21 Ukuboza yagiye kuri Twitter yiba impamvu umuntu asoza kwiga agahinduka umukene ibintu bitakiriwe neza na bamwe bamubwirako atabanje kureba kure mbere yo kwandika ariya magambo.

Uwimbabazi Shadia izwi nka Shaddyboo kuri Twitter ubutumwa bwatumye yibasirwa na benshi buragira buti “Uburyo abarangije kwiga abenshi ari abakene , wagira bari baragiye kwiga uburyo umuntu aba umukene munsi 30 .

Nyuma y’uko Shaddyboo yari yatutswe n’abanukurikira kuri ruriya rubuga, ubu yamaze kwiyunga nabo nyuma yo kuvuga amagambo bamwe bise ko abahumuriza.

Uyu mubyeyi w’abana babiri abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Niba virusi ishobora kubona uburyo bwo kuba verisiyo nshya ubwayo , nawe  wabishobora 2022 ntizakubere nka 2021 .Bisous”

Bamwe mu bamukurikira bamusubije ko avuze ibintu byiza ndetse ko yakabaye aribyo bimuranga aho kurangwa n’amagambo bita ko atari meza.

Uwitwa “Shydol” yagize ati “Nubundi tuba dukeneye ibintu birimo ubwenge nkibi, apana y’amagambo yawe arimo ubwana bwinshi”

Undi witwa “Karaboss” yagize ati “Kuva wabaho uvuze ikintu kizima rwose,bisous bisous” Uwitwa “Honore” ati “Habuzeho mwizina rya Yesu”

Mu minsi ishize Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo aherutse gutangaza afite umutungo ubarirwa agaciro k’ibihumbi 240$, ni ukuvuga asaga miliyoni 240 Frw.

Ni amagambo yanditse kuri Website ye, aho asobanura uwo ariwe, ibyo akora akagera n’aho avuga agaciro k’umutungo we. Gusa uyu mugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza neza aho yakuye aka kayabo.

Uyu mugore asanzwe akora ubushabitsi burimo kwamamariza ibigo bitandukanye, gusa hari abahamya ko aya mafaranga yavuze ko atunze ari menshi, bakanajya kure bagaragaza ko ntaho yaba yarayakuye mu gihe nta gikorwa gikomeye kizwi afite mu gihugu.

Hari andi makuru yigeze gutangazwa avuga ko Shaddyboo nta nzu cyangwa imodoka ye bwite atunze mu buryo buzwi cyane ko kenshi akunze kugenda muri Taxi Voiture. Inshuti ze za hafi zinavuga ko n’inzu atuyemo i Kibagabaga ayikodesha.

Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 958. Mu 2020, Shaddyboo yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise ‘Love on plate’, icyakora yaje kubuhagarika avuga ko yabaye ahagaritse ubu bucuruzi kuko yifuza gufungura Restaurant nziza kandi igezweho mu Mujyi wa Kigali.

Shaddyboo wavutse muri Mata 1992, ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana bakaza gutandukana mu 2016.
Avuka mu muryango w’abana bane, barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, akaba imfura muri uwo muryango.
Ubutumwa Shaddyboo aherutse gutangaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger