AmakuruImyidagaduro

Shaddy Boo yihanije abakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko afunzwe

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbugankoranyambaga ku izina rya Shaddy Boo, yihanije yivuye inyuma abantu bakomeje gusakaza amakuru bavuga ko ubu arikubarizwa muri gereza.

Mu butumwa uyu mukobwa uzwi cyane nk’umunyabirori yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram yamaganye amakuru y’uko afunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge yari akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga.

Shaddy Boo yabanje kuvuga ko yatunguwe cyane no guhura n’iki kinyoma kimusebya imbere y’abakunzi be babesha ko afunzwe, ahamya ko ntagereza yigeze akandagiramo kandi ko ameze neza i We mu rugo.

Yagize Ati “Ndi muri Kigali, cyangwa mbahe na address zanjye? Njye navugaga ngo ahari kuvuga ayo makuru babitewe n’uko ntaheruka gushyira amafoto kuri Instagram. Ndi mu rugo iwanjye, ntabwo nzi na gereza ukuntu isa, kandi Imana izanayindinde, umuntu ukwifuriza gufungwa aba akwanga.”

Yakomeje avuga ko ibyari byo byose isakara ry’iki kinyoma ryakomotse ku muntu utishimira iterambere rye, kuko nt watinyuka gusakaza aya makuru atari umwanzi.

Ati “Birakabije, ntabwo nzi ikintu naba naramukoreye ku buryo bigera aho ngaho, gusa niba ari ukubaka izina akeneye simbizi! Igihe yahereye avuga narabyihanganiye ariko kugeza aho avuga ngo ndafunzwe nabonye ko harimo n’urwangano rukomeye.”

Mu bari bamukurikiye, hari abamusabye kuzashaka uwo muntu wamubeshyeye akamwigororaho mu buryo bugaragara, akareka kumuvuga ibinyoma.

Shaddy Boo ni umwe mu banyarwanda bamamaye mu gukoresha imbugankoranyambaga, kuri iyi nshuro akaba yaramaze kwemezwa n’urubuga rwa Instagram nk’ukuntu uzwi agirwa(Verified).

Uretse ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo azwiho gukungika n’ibyamamare bitandukanye bije mu Rwanda, aho yagiranye umubano na Davido ndetse by’umwihariko na Diamond wigeze no kumutumira mu birori by’isabukuru ye (Diamond).

Shaddy Boo yamaganye abakomeje gusakaza ko afunzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger