ImyidagaduroUrwenya

Shaddy Boo na Senderi bibasiwe n’abanyarwenya mu gitaramo Ragga Dee yaririmbyemo-AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2018 i Kigali muri Serena Hotel hari hakomereje igitaramo cya Seka Live cyabaga ku nshuro ya 4, muri iki gitaramo cyagaragayemo abanyarwenya bakizamuka, hibasiwe umugore witwa Shaddy Boo ahanini bagaruka ku byaranze uyu uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Iki ni igitaramo ahanini kirangwa no guseka , ibya Shaddy Boo byatangiye umunyarwenya atanga urugero rwo muri Bibiliya aho yagarukaga ku mugore w’indaya uvugwa muri iki gitabo cy’abakirisitu.

Umunyarwenya witwa Mercy umaze igihe muri uyu mwuga wo gusetsa abantu, ni we  watangiye yibasira Shaddy Boo wari wanitabiriye iki gitaramo. Uyu munyarwenya yateye urwenya agaruka ku mugore wo muri Bibiliya bita indaya agera aho amugereranya na Shaddy Boo.

Yagize ati:” Muri Bibiliya hari umukobwa bise maraya gusa njye burya nsanga atari ko bimeze ahubwo ni umugore w’ikimero wakururaga abagabo mbega ameze nka Shaddyboo.”

Nta gahenge bahaga Shaddy Boo ukunze kutavugwaho rumwe ahanini bitewe n’amafoto na Video bigaragaza uburanga bwe akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Uwitwa Alex Muhangi we yaje avuga ko ariwe usigaye utari wabonana na Shaddy Boo kuko ngo abasitari hafi ya bose yabonanye nabo.

Uyu munyarwenya umaze kugira izina rikomeye mu mwuga wo gusetsa abantu muri uganda no mu Karere yagize ati” Ni njye muhanzi mpuzamahanga utarabonana na Shaddyboo, urumva Davido mwarabonanye, Wizkid mwarabonanye, Dr Jose Chameleone mwarabonanye, Derulo mwarabonanye mbega ni njye gusa tutarabonana, kandi nanjye ndi umunyamahanga ShaddyBoo.”

Uretse Shaddy Boo wibasiwe muri iki gitaramo, abanyarwenya ntiboroheye Senderi kuko uwitwa Pablo wari waturutse muri Uganda yavuze ko Senderi yamubwiye ko ku mazina ye yongereyeho irindi zina ngo rijyanye n’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya aho ngo ubu asigaye yitwa  “Senderi International Hit world Cup Russia”.

Shaddy Boo yagarutsweho bikomeye muri iki gitaramo ……yari ahari
Alex Muhangi ngo niwe musitari batari babonana
Abanyarwenya batandukanye bari bahari…uyu we yaganiraga n’aka gapupe
Sintex yaririmbye
Ragga Dee wari waturutse muri Uganda yasusurukije abari aho
Uyu mukobwa nawe ni umunyarwenya
Pablo yavuze ko Senderi International Hit yongereyeho irya world Cup Russia
Uyu mukobwa ni umunyarwenya

Uncle Austine yaririmbye
!!!!!!!!!!!!!! aha Nkusi Urthur yiganaga Shaddy Boo uburyo yifotoza
Ragga Dee

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger